October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Biratangaje kuba abafite inshingano n’abiga muri Kaminuza tubasanga mu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19- CIP Rugigana

YASUWE 42 

Umutoza w’Ikipe ya Musanze FC, Seninga Innocent yafatanywe n’itsinda ry’abantu 12 bitabiriye ibirori binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 23 Mutarama 2021, nibwo inzego z’umutekano zahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu biganjemo urubyiruko ruturuka ahantu hatandukanye bateraniye mu rugo rw’umuturage baguze inzoga bakanywa bakanabyina .

Abatanze amakuru bavuze ko abo bantu ariko basanzwe babigenza mu mpera z’icyumweru. Inzego z’umutekano zahageze zisanga harimo n’Umutoza w’Ikipe ya Musanze FC Seninga Innocent.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana Alexis, yemeje aya makuru aburira abagikomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ko batazihanganirwa na rimwe mu gihe iki cyorezo gikomeje kwandurwa na benshi no guhitana ubuzima bwa bamwe.

Yagize ati ” Birababaje ko hakiri abantu bakomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi umubare munini urimo  kwandura bamwe ikanabahitana. Muri aba twafashe twatunguwe n’uko harimo abafite inshingano ndetse n’abiga muri kaminuza aribo bakwiye kuba intangarugero, twe nka Polisi ntituzihanganira abagifite iyi myitwarire”.

Umutoza wa Musanze FC Seninga Innocent na bamwe mu biga muri Kaminuza zitandukanye basanzwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID19

Aba bose bafashwe bajyanywe muri Stade Ubworoherane ngo baganirizwe banigishwa ububi n’ingaruka za Covid-19. Nyuma yo kuganirizwa, abarenze ku mabwiriza bacibwa amande.