October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gicumbi: Abanyarwanda mu rujijo kubera ibaruwa Mayor yandikiye Gitifu wa Komisiyo y’abakozi ba Leta

YASUWE 88 

Mu mpera z’iki cyumweru turimo gusoza, nibwo ubutumwa buvuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bwageze ku bayobozi b’uturere, bwabasaba gushyira mu myanya abayobozi b’utugari byihuse, ndetse babasabye guhita bandikira Minisiteri y’abakozi ba leta bayisaba gukoresha ikizamini kimwe ikitaraganya.

Abanyarwanda baje kujya mu rujijo nyuma yuko Mayor wa Gicumbi yandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta, asaba ndetse yifuza ko abazabona aka kazi bagomba kuba basanzwe bakorera muri aka karere, maze bamwe mubaganiriye na rwandanews24 batifuje ko amazina yabo atangazwa batubwira ko ibi bintu ntaho byigeze biba, ndetse ari ukugira barusheho kwimika icyenewabo ndetse no kurushaho guha intebe ruswa ikaganza.

Umwe yagize ati “Kuvuga ko akazi bazagaha abasanzwe ari abakozi bo muri aka karere ni amayobera, ni igihe twahereye dutegereje Reforume none ngo n’ubundi abagafite nibo bagasubirana? Minaloc iracyafite byinshi byo guhindura ibaze bibaye mu turere twose ntabwo twaba tukiri abanyarwanda twaba twamaze kugirwa abo mu turere nta burenganzira dufite mu turere tundi.”

Undi yagize ati “Ntabwo bintunguye, ubu barimo gushakira imyanya ba bandi bari basanzwe bakora mu mirenge, imyanya yabo ikaba yaravanyweho, icyari gikwiriye ni uko abo bose baza tugakora ibizamini tukarushanwa ubishoboye akegukana umwanya, ngaho se nawe twe tuzava mu bushomeri ryari? Kandi twumvaga ko iyi myanya ariho tuzabonera.”

Undi we yavuze ko ntacyo wakora ngo n’ubundi uhangane n’umuntu usanzwe mu kazi, akurusha gutegura ikibuga no hanze yacyo, rero natwe twarangiza ngo umucyo mu mitangire y’akazi uzava hehe?

Minaloc ubutumwa yandikiye aba Mayor bose bwagiraga buti:

Hifashishijwe uburyo bwo gushyira mu myanya mu nzego za Leta mu mwaka wa 2020, aho urwego rw’Akagari rugomba kugira Abakozi 3 kandi aba bakozi b’akagari bagomba gushyirwaho byihutirwa.

Ni muri urwo rwego, Umuyobozi w’Akarere asabwa kwandikira Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta asaba ibintu bibiri:

1. Uruhushya rwo kwinjiza abakozi mu Kagari kandi abarimu nabo bagomba gushishikarizwa gusaba;

2. Kwemererwa gutanga ikizamini kimwe – ikizamini cyo kuvuga kubakandida batoranijwe;

Ku munsi w’ejo, ku ya 22 Mutarama 2021, biteganijwe ko buri karere kazandikira Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta gasaba uruhushya rwavuzwe haruguru kandi bagaha kopi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibanze,n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

NB: Abayobozi b’Intara basabwa gukurikiranira hafi iki gikorwa cyihutirwa.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha bwana Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, mu ubutumwa bwa WhatsaApp twamwandikiye yabusomye ntiyagira icyo asubiza, aho twamubazaga amakuru ku ibaruwa bandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta asaba ko abazashyirwa mu myanya bagomba kuba basanzwe ari abakozi b’aka karere.

Ibaruwa Mayor wa Gicumbi yanditse asaba ko abazahabwa imyanya bagomba kuba basanzws bakora muri aka karere, mugihe tumenyereye ko Abanyarwanda ahari akazi hose bemererewe kuhakorera hatanarebwe ku karere uvukamo.