October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Centrafrika: Inyeshyamba zafashe umujyi wa Zémio naho umujyi wa Obo nawo zawusatiriye

YASUWE 58 

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa repubulika ya Centrafrika zimaze amasaha arenga 24 zigenzura sous-Perefegitura ya Zemio mu gihe izindi zafashe umuhanda uzerekeza mu mujyi wa Obo ufatwa nk’irembo ry’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui.

Zémio ni imwe muri sous-Perefegitura zigize Centrafrika, iherereye mu birometro 1,113 mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bangui. Kuva ku munsi w’ejo  bivugwa ko izi ingabo za Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC) zahigaruriye ndetse abarwanyi bazo bakaba bakomeje gusatira umujyi wa Obo uri mu birometero 200 uvuye aho zafashe ku munsi w’Ejo.

Agace ka Zémio ni kamwe mu duce tw’imisozi miremire ya Mbomou  bigoye cyane ko Ingabo za Centrafrica zashobora kwirukanamo aba barwanyi mu gihe cyose baba bahashinze ibirindiro bihoraho.

Abatangabuhamya baganiriye n’ikinyamakuru CNC cyandikirwa aho muri Centrafrica bavuze ko  izi nyeshyamba zirwana zerekeza mu gace ka Obo kari mu birometero  200 uvuye mu mujyi wa Zemio wigaruriwe n’inyeshyamba aho ngo zirwana zerekeza ku mupaka uhuza iki gihugu na Sudan y’Epfo.

Bivugwa ko abaturage batuye mu mujyi wa Obo inyeshyamba zirwana zerekezaho bamaze kwimuka aho bakeka ko mu masaha make inyeshyamba ziza kuba zihasesekaye.

Amakuru ava ku ngabo za MINUSCA avuga ko aba bagabye iki gitero gikomeye ari bamwe mu baherukaga kugaba igitero cyafashe umujyi wa Bangassou nyuma zigafata icyemezo cyo gusubira inyuma zibisabwe n’ingabo za MINUSCA nk’uko Rwanda Tribune yabyanditse.