October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugore wishe umugabo we yatawe muri yombi

YASUWE 71 

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Polisi y’u Burundi yerekanye umugore ukiri muto n’abagabo babiri bakekwaho kwica uwitwa Thierry Kubwimana, yapfuye arashwe mu Ugushyingo 2020.

Ifoto y’umugore ukiri muto ari kumwe n’umugabo na we ukuri muto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu gatuza k’umugabo handitseho ngo R.I.P (Ruhukira mu Mahoro).

Hari bamwe baketse ko ari inkuru y’ibyabereye mu Rwanda, ariko siko bimeze ahubwo ni amahano yabereye i Burundi.

Umuvugizi wa Polisi y’Iburundi, Petero Nkurikiye ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, nibwo yavuze ku bwicanyi bwakorewe Thierry Kubwimana.

Yavuze ko yishwe n’abagizi ba nabi bafatanyije n’umugore we, Kaneza Christa mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Ugushyingo 2020, ubwicanyi bwabereye ahitwa Gasekebuye, muri Zone Musaga, Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura.

Kaneza Christa wari umugore wa nyakwigendera yerekanwe ari kumwe n’abagabo babiri Niyongabo Emmanuel, na Ndibanje Jean Paul bafashwe. Uwitwa Minani André na we ukekwaho uruhare muri buriya bwicanyi aracyashakishwa.

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi avuga ko uriya mugore ubwicanyi bukimara kuba yagiye ahitwa Rohero ‘bikekwa ko yajyanye ibintu bifite agaciro cyangwa ahungishije abicanyi’.

Ati “Twamaganye abantu, abagore cyangwa abagabo biha ububasha bwo kwica abo bashakanye. Ibi bintu ni ibara, bibwira ko bitazamenyekana, twabamenyesha ko Polisi ifite ububasha bwo gukurikirana ikamenya uwakoze icyaha, turabamenyesha ko n’undi wagize uruhare muri ubu bwicanyi azafatwa.”

Polisi y’ u Burundi yerekanye uyu mugore ivuga ko yafatanyije n’aba bagabo kwica umugabo we

Ndibanje Jean Paul ni we wabaye intandaro yo gufatwa kwa bariya bantu kuko ngo yataye telefoni aho ubwicanyi bwabereye.

Nkurikiye avuga ko uriya mugabo mbere yo kwicwa yabanje kwirwanaho nk’uko iperereza ryabigaragaje, ngo abamwishe babonye ko abananiye, baramurasa.

Amisso TV yo ikorera kuri YouTube, ifite ijwi ry’umuntu udashira amakenga ibya buriya bwicanyi ‘akemeza ko bwakozwe n’abo muri Leta’, bicwa “Abatutsi” bagamije kwiba igihugu.

Pierre Nkurikiye uvugira Polisi y’ u Burundi avuga ko buriya bwicanyi ari ibara
Abandi bavuga ko Thierry ashobora kuba yarishwe mu bwicanyi bwibasira Abatutsi