October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi akekwaho Ubusambanyi

YASUWE 44 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021 rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Niringiyimana akurikiranyweho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko aba bombi umunsi wejo biriwe basangira inzoga, bamara gusinda Niringiyimana agashaka ko basambana, umugore akamubera ibamba, ubwo bagatangira kurwana, umugore bikaza kurangira amwishikuje agashaka uko afungura ataha yiruka, ibyo yari yazanye byose arabita, ageze mu rugo yabwiye umugabo wiwe uko bimugendekeye undi nawe niko guhamagara Polisi.

Uyu mugore usanzwe yubatse tutifuje gutangaza amazina yiwe, asanzwe ari Data Manager w’ibitaro bya Murunda, ndetse yakunze kuvugwaho gukururana bya hato na hato rwihishwa n’uyu muyobozi wiwe ndetse na bamwe mubakozi bakorana n’aba bombi ntibatunguwe naya mahano.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.