October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi: Umugore yikase ijosi risigara riregarega

YASUWE 28 

Umugore wo mu karere ka Rusizi mu Murenge wa bugarama yikase ijosi ashaka kwiyahura yenda kurimaraho ariko ntiyapfuye.

Abaturanyi b’uyu mugore barimo n’umukazana we bavuga ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y’uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y’abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.

Uyu mugore urembeye cyane mu bitaro bya Mibirizi, bivugwa n’abaturage ko umugabo we amaze igihe yarahunze bitewe n’ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umwe ati “Haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu,  umubyeyi bamubaza amakuru y’umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.”

Bamwe mu baturage bamugezeho mbere ngo basanze amaze kwikata ijosi hafi ya ryose gusa atarashiramo umwuka niko gutabaza kugira ngo ashyikirizwe ibitaro hakiri kare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama  Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n’ibyo abaturanyi bavuze.

Ati “Ibyo turabyumva bihwihwiswa n’abaturage kandi ibivugwa n’abantu byose si ko biba ari ukuri,  ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n’uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.”

Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura nkuko TV1 dukesha iyi nkuru yabitangaje.