October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Centrafrique: Abandi basirikare 2 ba Loni biciwe mu gitero bagabweho n’inyeshyamba

YASUWE 46 

Abasirikare babiri bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) kuri uyu wa Mbere bishwe n’inyeshyamba zibarizwa mu ihuriro ryiswe UPC rikorana na François Bozizé wahoze ari Perezida.

Izo ngabo ziciwe mu gitero zagabweho mu birometero 17 uvuye mu mujyi wa Bangassou. Ni umujyi wari umaze iminsi mu maboko y’inyeshyamba ariko kuwa Gatanu ushize wigaruriwe n’ingabo za Loni.

Mu basirikare bishwe harimo umwe uturuka muri Gabon n’undi wo muri Maroc.
Umuyobozi wa Minusca, Mankeur Ndiaye yamaganye icyo gitero, avuga ko ku bufatanye na Leta ya Centrafrique ababikoze bazafatwa bakabibazwa.

Guhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo imitwe yitwaje intwaro yuburaga ibitero, Minusca imaze gutakaza ubuzima bw’abasirikare bayo barindwi.

Ndiaye yavuze ko ingabo za Loni muri Centrafrique zirajwe ishinga no kurinda abaturage no kugarura amahoro.

Centrafrique imaze igihe iri mu bibazo by’umutekano ariko byongeye gukara mu mpera z’umwaka ushize ubwo hategurwaga amatora ya Perezida. Imitwe y’inyeshyamba irimo UPC yari yiyemeje kuyadurumbanya ariko ingabo za Loni zirimo iz’u Rwanda zirahagoboka.

Mu basirikare bishwe harimo umwe uturuka muri Gabon n’undi wo muri Maroc