October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB yatangiye gukora iperereza ku myenda y’amavubi yibwe

YASUWE 33 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryibwe ibikoresho birimo imyambaro y’Ikipe y’Igihugu.

Radio 10 yatangaje ko ibikoresho byibwe n’umuntu wanyuze mu idari ry’inzu ya FERWAFA ubwo habaga CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu mu Ukuboza 2020.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko ikirego cya FERWAFA uru rwego rwacyakiriye ku wa 23 Ukuboza 2020.

Ati “Ikirego twaracyakiriye kirimo gukorwaho iperereza. Cyatanzwe na FERWAFA. Bavuze ko hari imyenda y’abakinnyi yibwe.”

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ntacyo buravuga ku ngano y’ibikoresho byibwe.

Iki kibazo cyagiye hanze mu gihe kuri uyu wa Mbere ari bwo FERWAFA yiseguye ku banyarwanda kubera imyambaro amavubi yajyanye muri Cameroun  yanditsweho amazina habanje gusibwa ijambo “RWANDA” mu mugongo.