October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngororero: Abaturage babona Ubuyobozi bucyuye igihe ntacyo bwakosoye ku makosa yakozwe n’ababanjirije

YASUWE 64 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero, baherutse kuganira na Rwandanews24 badutangarije ko babona Ubuyobozi bw’Akarere burimo gusoza mandat, ntacyo bwakosoye mu makosa basanze yarakozwe n’ubuyobozi basimbuye cyane cyane mu ishami ry’ubukungu aho mu bikorwa remezo bibyarira inyungu rubanda ibyinshi byadindiye. Aba baturage bashingira ku mishanga migari yari kubabyarira inyungu yadindijwe n’inyigo zipfuye zagizwemo uruhare n’ubuyobozi.

Akarere ka Ngororero kabarizwamo imitungo myinshi yatikiriyeho ingengo y’imari ya Leta, ariko ntibashe kubyazwa umusaruro, ibyakunze kugarukwaho harimo Uruganda rwagombagga gutunganya imyumbati rumaze imyaka 8 rwubatswe rudakora, ndetse rukaba rwaratangiye kwangirika rutarakora icyo rwagenewe.

Uru ruganda rwatwaye asaga Miliyoni 768, mu bindi bikorwa byadindiye hiyongeraho Inzu y’Umwami iri I Kageyo k’Umukore wa Rwabugiri, Amavuriro menshi na Posite de sante byubatswe bidakora, hari inyubako yahoze ari ibiro bya Su-Perefegitura ya Kabaya irimo kwangirika kubera ntakintu kiyikorerwamo, nkuko na Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yabigarutseho.

Nubwo ibi ari ibiggarukwaho n’abaturage ndetse na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ikabigarukaho, ikibazo cy’imitungo ipfa ubusa si icya vuba muri aka karere.

Uruganda rwagombaga gutunganya imyumbati mu karere ka Ngororero rwuzuye mu murenge wa Muhororo muri 2013, rutwaye amafaranga y’u Rwanda 768,070,428; yatanzwe mu mirimo yo kurwubaka no kurushyiramo imashini.

Bamwe muri aba baturage batifuje ko amazina yabo atangaza bagaragaje ko hari byinshi bifuje ko byakorwa uru ruganda rukabasha kubyazwa umusaruro, ariko ubuyobozi bukabatera utwatsi.

Umwe yagize ati “Twifuje ko hashyirwamo uruganda rutunganya inzoga zo mu bitoki, ubuyobozi buterera agati mu ryinyo, kandi ari imisoro yacu iri kuhangirikira, ubanza bategereje ko Perezida agaruka tukakimwibariza kugira ngo gihabwe umurongo.”

Undi yagize ati “Twebwe ikibazo cy’uru ruganda tugishinja ubuyobozi, kuko basimburana ariko ntitubone numwe ugira icyo abikoraho, kandi ikimenyimenyi nuko twubakiwe Uruganda rutunganya Imyumbati kandi ntayo tweza muri aka karere, bivuze ko byose biba byarapfiriye mu igenamigambi.”

Dore ko usibye n’izo mashini ariko, inyigo zakozwe zagaragazaga ko uruganda ruzajya rutunganya Toni ebyiri n’igice (2.5 T) ku munsi, kandi izo Toni zitabasha kuboneka muri ako karere, bivuze ko bazakenera kujya bajya kugura imyumbati mu turere bihana imbibi.

Nzabakurikiza Alphonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo ari nawo wubatsemo uru ruganda yatangarije rwandanews24 ko ntakintu cyo kwitega kuri uru ruganda cya vuba, ubwo yari abajijwe nimba hari impinduka yo kwitega muri uyu mwaka kuri uru ruganda.

Nzabakurikiza Alphonse yagize ati “Uruganda nyuma yuko rwuzuye rwateje ikibazo gikomeye, ndetse birangira bigejejwe mu nkiko, kuko Rwiyemezamirimo warwubatse ashinjwa n’akarere ko hari ibyo atubahirije mu masezerano yari akubiye mu isoko yahawe, none urubanza ntirurasomwa ngo abantu babone kwicara bagire icyo bategura cyakorerwa muri uru ruganda.”

Mu mpera za 2018, akarere kagiriwe inama yo gushaka ikindi kakorera muri urwo ruganda.

Uko umwaka uhise undi ugataha, uko abayobozi b’akarere basimburana niko uru ruganda ruhora ku isonga mu byo babazwa.

Muri Gashyantare 2019, Meya uriho ubu Ndayambaje Godefroid, yavuze  ko arambiwe kubazwa iby’uru ruganda kandi ataruzi agira ati “Buri mwaka njya kwitaba inteko bambaza uruganda rw’imyumbati, mba nibaza ngo ndagenda mvuga ngwiki?, ko byabaye akarande? Ruriya ruganda ntiruzanakora kuko imashini zirimo ni ubwoko bubi, ndetse ubu turi mu manza.”

Muri icyo gihe uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Celestin yahise amusaba kutinuba ati “Ntugomba kwinuba, ruriya ruganda uzarubazwa kugeza igihe rutangiye kugiririra akamaro abaturage, ushake uko mwarugurisha, cyangwa habe hakwengerwa urwagwa, igihe cyose utarabikora uzabisobanura.”

Kugeza magingo aya uru ruganda ntacyo rukora, ahanini kubera ko imashini barushyizemo zitujuje ibikenewe, kandi no kuzisimbuza bikaba bitarakorwa .

Imyaka 8 irihiritse, ako kayabo karyamishijwe mu nyubako n’imashini zitabasha kukagaruza.

Inyubako y’Uruganda rutunganya Imyumbati yubatswe mu murenge wa Muhororo, imaze imyaka 8 ntakiyikorerwamo kubera yakorewe inyigo nabi, ndetse kuri ubu Akarere kari mu rukiko na Rwiyemezamirimo wayubatse

Mu bindi bikorwaremezo byatikiriyeho ingengo y’Imari y aLeta ntibibyazwe umusaruro harimo, Ahantu nyaburanga hagombaga gutunganywa “Umukore wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo.

Tariki 20 Ukuboza 2013, Akarere ka Ngororero kasinyanye amasezerano na Strong Company Ltd, yo gutunganya ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo ku mukore wa Rwabugiri.

Nubwo Strong company Ltd yishyuwe amafaranga yose angana na miliyoni 94, ntacyo yigeze ikora.

Ubwo abagenzuzi bahageraga tariki ya 3 Gashyantare 2019, basanze Strong company Ltd itahaheruka, ahubwo inzu y’Umwami yarasenyutse burundu.

Muri gahunda y’Ubudehe, buri murenge w’aka karere wahawe amafaranga yo kubaka  za “Postes de Sante”, ariko abagenzuzi basanze hari izubatswe ahatari ngombwa.

Ikindi muri Postes de Sante 14, kugeza muri Gashyantare 2020 akarere kari kamaze gusinyana amasezerano n’abikorera bagombaga kuzikoreramo, eshatu gusa nizo zari zarabonye abazikoreramo, izindi 11 zitarabona abaganga bo kuzikoreramo.

Imitungo ipfa ubusa n’itabyazwa umusaruro igaragara henshi mu bigo bya Leta ndetse no mu turere tunyuranye. Mu mwaka wa 2019, habarurwaga igera kuri 107; harimo 60 y’uwo mwaka wonyine.

Iyo mitungo ifite agaciro ka Frw 17,210,605,457, muri yo, ibarizwa mu turere ni 22, nk’uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ibigaragaza.

Ahantu nyaburanga hagombaga gutunganywa “Umukore wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo