October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tidjara Kabendera agiye gutangira akazi gashya kuri Radio nshya

YASUWE 30 

Nyuma y’aho mu Ukuboza umwaka ushize Tidjara Kabendera, uzwi nk’umwe mu banyamakuru b’abagore bari bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda agasezera nyuma y’imyaka 18 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru; ubu agiye kongera kumvikana mu matwi y’abakunzi be.

Amakuru  avuga ko hashize icyumweru asinye amasezerano yo gukorera Vision FM Radio ivugira ku 104.1 FM. Yasinyiye iyi radiyo rimwe na Rutaganda Joel wakoze ku maradiyo atandukanye arimo City Radio.

Ntabwo biramenyekana neza ibijyanye n’ibiganiro bazajya bakora gusa amakuru avuga ko byerekeye imyidagaduro kuko bose aribyo basanzwe bazwiho.

Tariki 23 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA cyasezeye kuri uyu mugore ashimirwa umusanzu yatanze mu kazi ke.

Mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga, RBA yagize iti ”Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi. Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Tidjala Kabendera nawe icyo yashimiye ubuyobozi bwa RBA yakoragaho, by’umwihariko ashimira nyakwigendera Victoria Nganyira wamwakiriye mu kazi.

Yashimiye abandi bakoranye barimo Marcel Rutagarama, Jean Lambert Gatare, Fidel Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye n’abandi benshi.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana na Tidjara Kabendera ngo imenye koko niba aya makuru ari impamo, ariko ntibyakunze.