October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abagabo 2bakekwaho gusambanya umwana bakamutera inda batawe muri yombi

YASUWE 30 

Abagabo 2 batuye mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi muri iki Cyumweru bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa uteri wuzuza imyaka y’ubukure, RIB ivuga ko afite imyaka 17, ariko kumusambanya byakozwe umwaka ushize.

Inkuru  y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yamenyekanye muri iki Cyumweru, umwe yitwa Harindintwari w’imyaka 23 na Iradukunda w’imyaka 31 y’amavuko.

Bariya bagabo bombi bafite abagore, umwe umugore we aratwite undi afite umugore n’umwana umwe. 

Amakuru avuga ko aba bombi bacyekwaho icyaha cyo  gusambanya uwo mwana bikekwa ko ataruzuza imyaka y’ubukure, bivugwa ko yasambanyijwe mu bihe bitandukanye nk’uko uwakurikiranye aya makuru abivuga.

 Ati “Umwana w’umukobwa ni we wavuze bariya bagabo ko bagize uruhare rwo kumusambanya mu bihe bitandukanye batabikoreye rimwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasama, Egide Bizimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba bombi batawe muri yombi ku wa 13 Mutarama 2021 buri wese akaba hari ibyo akekwaho.

Ati “Umwe akekwaho kumusambanya akanamutera inda, naho undi akekwaho kumusambanya gusa.”

Bizimana Egide yibukije abaturage kwirinda ibyaha by’umwihariko gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure kuko gikomeye kandi gihanirwa n’amategeko.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B Thierry yemeje ifatwa rya bariya bagabo, avuga ko Habintwari na Iradukunda bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 mu bihe bitandukanye babikoze muri Mata no muri Kamena 2020.

Uwitwa Iradukunda ngo yemeye ko yasambanyije uriya mwana mu ibazwa ry’ibanze. Dr Murangira ati “Biracyari mu iperereza ntitwatangaza byinshi.”

Avuga ko umwana ari umutware ari uwo kurindwa ibibi, ngo si uwo gukoreshwa ibibi. RIB ngo ntizihanganira umuntu wese usambanya umwana kuko ni ukwangiza ahazaza h’u Rwanda.

Ati “Umwana arindwe yubahwe, RIB ntizatezuka ku gukurikirana aba bantu kimwe n’abahishira bakunda umuryango wasambanyije umwana n’uwasambanyirijwe umwana.”

Amakuru agera kuri UMUSEKE uyakesha ubuyobozi bwa hariya avuga ko uwo mwana bikekwa ko yasambanyijwe atari akiba iwabo mu Murenge wa Rwabicuma uhana imbibi n’uwa Busamana, mu Karere ka Nyanza.

Uriya mwana bivugwa ko yabyaye umwana apfuye. 

Ingingo ya 130 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano iteganya igifungo k’imyaka itari munsi ya 20 kitarengeje 25 kikiyongera bitewe n’ingaruka zavuye mu gusambanya umwana igihe ukekweho icyaha agihamijwe n’Urukiko .