October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntituzahagarara kotsa igitutu imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR itararanduka burundu-FARDC

YASUWE 24 

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo  muri Operasiyo Sokola 2 igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko butazigera buhagarika kotsa igitutu imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR imaze igihe ihungabanya umutekano mu karere k’Uburasirazuba bw’igihugu cya Congo.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru  Maj .Guillaume Njike Kaiko Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Operasiyo Sokola 2 yavuze ko Ingabo za FARDC zidateze na rimwe guhagarika ibikorwa byo kurwanya no kurandura burundu imwe mu mitwe nka FDLR igizwe n’abarwanyi b’Abanyarwanda, n’indi mitwe y’Abenegihugu nka Mai Mai NDC Ndume hibandwa   cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yongeyeho ko Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC bukomeje kwishimira ubutwari ingabo za FARDC zirimo kugaragaza nyuma  y’uko izi ngabo  ziheruka kwambura umutwe w’inyeshyamba za FDLR ibirindiro  bigera kuri bitanu ubu akaba arizo zibigenzura.

Yagize ati:” mu gihe hakiri abantu bitwaje intwaro bakigaragara mu gace kacu yaba FDLR , NDC-Ndume ya Col.Guidon n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano ntituzigera duhagarika ibikorwa byo kuyihashya kugeza ubwo izacika burundu.

Majoro Eric Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri SOKOLA II

Ese ntimwibuka ibyo tumaze iminsi dukorera FDLR n’Inyeshyamba za NDC Nduma . twabambuye ibirindiro byabo harimo bitanu bya FDLR n’ibndi by’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura mu duce twa Nyamitwi muri Grupoma ya Binza, hose muri Rutshuru twahashize ibirindiro by’Ingabo zacu zigomba gutabara aho rukomeye kimwe mu bikorwa by’indashikirwa ingabo zacu zimaze kugeraho. tugomba guhashya ino mitwe y’itwaje intwaro kugeza ku munota wa nyuma.

Maj  Guillome Ndike Kaiko  yakomeje asaba abaturage gufatana n’ingabo za FARDC kugirango igikorwa cyo guhashya ino mitwe kibashe kugerwaho ku buryo bwihuse nk’uko Rwanda Tribune yabyanditse.