October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ifate nk’ushobora kunyanduza nanjye nifate nk’ushobora kukwanduza-Minisitiri Busingye

YASUWE 42 

Ubu ni ubutumwa Minisitiri w’Ubutabera Johntson Busingye yageje ku Banyarwanda abibutsa ubukana bw’icyorezo cya COVID19 kuko gikomeje gufata indi ntera ari nako gihitana abatari bacye.

Mu butumwa yanjujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Mutarama 2020,  yagize ati: “Mwaramutse!  Covid imaze kudutwara 120, abarwaye ni 2536-harimo abarembye!  Iratwegereye cyane, aho dukorera, aho tugenda. Twirinde!! Ingamba turazizi. Ifate nk’ushobora kunyanduza nanjye nifate nk’ushobora kukwanduza.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo, inzego z’Ubuzima mu Rwanda zatangaje ko mu minsi ya vuba Ibigo Nderabuzima byose byo mu gihugu bigiye guhabwa ubushobozi bwo kujya  bipima COVID19.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, abantu 9630 nibo bamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID19, abantu 6796 bamaze kuyikira, abantu 120 bamaze kwicwa nacyo, naho abakirwaye ni 2536.