October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Pakistan: Umuriro w’amashanyarazi wabuze mu gihugu hose

YASUWE 42 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Pakistan yahuye n’ibura ry’umuriro ridasanzwe kuko ryibasiye ibice byose byo muri iki gihugu, maze abagituye bagera kuri miliyoni 212 barara mu icuraburindi.

Iri bura ry’umuriro w’amashanyarazi ngo ryatewe n’ikibazo cyavutse mu ruganda rw’amashanyarazi rwa Guddu ruherereye mu majyepfo y’iki gihugu mu Ntara ya Sindh, kiba n’intandaro y’uko utundi duce dutandukanye tw’iki gihugu tujya mu icuraburindi.

Imiyoboro y’amashanyarazi yo muri iki gihugu ngo iteye nabi ku buryo ikibazo kivutse hamwe biba byoroshye ko giteza ibibazo igihugu cyose.

France24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibice byose by’iki gihugu birimo n’imijyi ikomeye nka Islamabad na Karachi byahuye n’iki kibazo.

Mu butumwa Minisitiri ushinzwe ingufu,Omar Ayub yanyujije kuri Twitter yasabye abaturage bari mu gihugu hose kwihangana.

Hirya no hino muri iki gihugu ngo wasangaga abantu batonze umurongo kuri sitasiyo za lisansi baje kugura iyo bashyira mu moteri zabo, mu gihe mu ngo z’abatishoboye ho bari bayobotse iya buji.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tumwe mu duce two muri iki gihugu twari twatangiye kongera kubona amashanyarazi mu gihe ahandi yari ataragaruka.

Si ubwa mbere iki kibazo cyari kibaye kuko ibura ry’umuriro ryibasira igihugu cyose ryaherukaga kuba mu 2015.

Muri Pakistan ibice byose byabuze umuriro, ahaka ni aho bakoreshaga moteri
Gukora ingendo ntibyari byoroshye