October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uruhare rwa Padiri Ubald mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntiruzibagirana mu mateka y’ u Rwanda –Fidele Ndayisaba

YASUWE 28 

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko ibabajwe n’itabaruka ry’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, Padiri Ubald Rugiragonga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, avuga ko Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro.

Yagize ati “Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Avuga ko uruhare rw’indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda yitangiye n’umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ko rutazibagirana mu mateka y’u Rwanda.

Ndayisaba akomeza avuga ati “Yafashije benshi mu rugendo rw’isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe y’Abatutsi”.

Madamu Jeannette Kagame yifurije Padiri Ubald Rugirangoga iruhuko ridashira. Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 2019 igaragaza Padiri Ubald ashyikiriza Madamu Jeannette Kagame igitabo cye kivuga ku kubabarira yise “Forgiveness Makes You Free”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango wa wa nyakwigendera Padiri Ubald na Diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abakunzi be. Ati “Imana imwakire, aruhukire mu mahoro”.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, nibwo inkuru y’ urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye inemezwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.