October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gasabo-Kinyinya: Abagabo 2 barashwe na Polisi ubwo bageragezaga kuyirwanya bahita bapfa

YASUWE 36 

Abagabo 2  bo mu karere ka Gasabo bishwe na Polisi ibarashe ubwo yabafatiraga mu cyuho bibye televiziyo ya [flat screen] nini yo mu bwoko bwa SONY, ubwo bageragezaga kuyirwanya bakoresheje ibyuma n’imihoro bari bitwaje.

Ibi byabaye  mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu  taliki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n’iminota 40 nibwo abapolisi bari bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

Abo bajura ngo bari bitwaje ibyuma n’umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z’umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

Abo bajura bishwe ni Nsengiyumva Alexis w’imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

Rwandanews24 yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera ntibyakunda.  Ariko Polisi ivuga ko umuntu ufatiwe mu cyuho cyangwa umunyacyaha iyo ashatse kuyirwanya bishobora kumugiraho ingaruka zirimo n’urupfu.