October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje Maj Gen Mubarakah Muganga nka Chairman

YASUWE 15 

Kuri uyu wa Gatanu, nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwemeje abayobozi bashya barangajwe imbere na Brig Gen Mubarakah Muganga wari Umuyobozi wungirije w’iyi kipe.

Ni mu kuganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Mutarama 2021, cyahuje Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Muri iki gitondo, nibwo hahise hatangazwa ku mugaragaro ko Gen Mubarakah Muganga ari we wagizwe Umuyobozi wa APR FC (Chairman), akaba asimbuye Gen Musemakweli Jacques.

Brig Gen Bayingana Philemo yabaye Umuyobozi wungirije, mu gihe Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yabaye Afande Masabo Michel, mu gihe umubitsi ari Lt Col Rutebuka.

Muri 2003-2007 batwayemo ibikombe bya shampiyona 5 byikurikiranya, ubwo Afande Masabo Michel yari Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

APR FC yagiye itwara ibikombe bya shampiyona ndetse n’ibindi mu bihe bitandukanye, kuko na shampiyona y’umwaka ushize wa 2019-2020 nabwo niyo yakegukanye ubwo ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu benshi byahagarikwaga muri Werurwe 2020 mu rwgo rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Ubuyobozi bushya bwa APR
Brig Gen Mubarakah Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC