October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Habanabakize yafashwe yiyise umukozi wa REG arimo guha amashanyarazi Abaturage

YASUWE 32 

Umusore uwitwa  HABANABAKIZE Joram, w’imyaka 27 yafatiwe mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu arimo gutanga amashanyarazi mu baturage yiyita umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingu REG, aho yafashwe yatangiye kumanika insinga z’amashanyarazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier yemeje aya makuru avuga ko yafashwe yatangiye kumanika insinga ku mapoto, ashimira abaturage ko batanze amakuru ku gihe.

Ati “Twamufashe uyu munsi biturutse ku makuru abaturage batanze, bavuga ko yaje yiyita umukozi wa REG akabatuma insinga akabaha umuriro kuri km 3.”

Yaje yitwaje ibikoresho bya REG, twamufashe yaje n’ibikoresho tubaza umuyobozi wa REG atubwira ko atamuzi, bari barangije kumuha ibihumbi 20 muri 60 yari yabatse  andi bakazayamuha nyuma babonye Mubazi (Cash power) ubu twamushyikirije sitasiyo ya RIB Busasamana.

Kazendebe yashoje ashimira abaturage ko bagize amakenga bakamenyesha ubuyobozi kugeza ukekwa afashwe .

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko  Kwiha  ububasha  ku mirimo  itari  iyawe  no  kwambara umwambaro  utagenewe  ugamije kuyobya rubanda Umuntu  wese  utabigenewe,  wivanga  mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo  mirimo,  wiyita  umukozi  wa  Leta  atari we  cyangwa  wambara  ku  mugaragaro umwambaro  w’ubutegetsi,  umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo  abihamijwe  n’urukiko,  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2)ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga  y’u  Rwanda  atari  munsi y’ibihumbi  magana  atatu  (300.000  FRW)ariko  atarenze  ibihumbi  magana  atanu(500.000 FRW).