Icyifuzo cy’umuturage wandikiye Perezida cyubahirijwe abana b’incuke bagiye gusubukura amasomo

Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko taliki 18 Mutarama 2021, abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, bazatangira nyuma y’uko bakuru babo bari bamaze iminsi biga. Ibi bije nyuma y’uko ababyeyi benshi bari bagiye bagaragaza ko batishimiye kuba abana bato bakomeje kudindira. https://rwandanews24.rw/2021/01/04/umuturage-yandikiye-perezida-kagame-ku-kibazo-cyabana-binshuke-n-ab-ikiciro-cya-mbere-cy-amashuri-abanza-batiga/

Nyuma y’igihe gikabakaba umwaka abana biga mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza batiga kubera icyorezo cya Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nabo bagiye gusubira ku ishuri ndetse ababyeyi bakaba basabwa kwitegura kugirango taliki 18 Mutarama 2021 byose bizabe biri ku murongo.

Hashize iminsi micye ku mbuga nkoranyambaga hari abinubira kuba abana biga mu mashuri y’incuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, bo barakomeje amasomo yabo mu gihe abiga mu bigo byo mu Rwanda bisanzwe bo batagiye kwiga kandi icyorezo cya Coronavirus kitarobanura.

Ubu abana biga Nursery kugera muri P3 ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda ! Mbese nk’umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19 ! @REBRwanda@Rwanda_Edu

— Manirakiza Théogène (@mathebebo) January 3, 2021

Minisiteri y’Uburezi yagiye ivuga ko abana bato bigoye ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa, hakaniyongeraho ikibazo cy’ubucucike mu bigo by’amashuri, ariko ibyumba bishya bikaba bimaze iminsi byubakwa kugirango bizafashe mu kugabanya ubwo bucucike.

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar