Iteganyagihe: Kugicamunsi cyo ku wa 1 Mutarama 2021 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 Mutarama 2021, Ikigo cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kugicamunsi hateganyijwe imvura mu gihugu hose iribuze no kumvikanamo inkuba.

Meteo yagize iti: “Taliki ya 01 Mutarama 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu gihugu hose. Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura irimo inkuba mu gihugu hose.”

Muri ibi bihe by’imvura y’umuhindo Abanyarwanda barakangurirwa guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bazirika ibisenge by’amazu, bafata amazi aturuka ku mazu mu rwego rwo kwirinda Ibiza bya hato nahato bishobora guterwa n’ubwinshi bw’amazi ava kunzu akaba yasenya amazu nk’uko bigaragara hirya no hino mu gihugu, aho Ibiza biterwa n’imvura bisenya, bikangiza ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar