Uburengerazuba: Abagenzi barashinja Sosiyete itwara abagenzi kwica ibiciro bashyirweho na RURA

Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda wa Rubavu-Rusizi barashinja sosiyete itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Kivu Belt kwica ibiciro bya Rura yitwaje ko ariyo ikorera muri uyu muhanda. Ubuyobozi bw’iyi Sosiyete buvuga ko butigeze bwica ibiiciro ahubwo icyakozwe ari ukugabanya umubare w’ibyapa, kubera ikibazo cy’uko baburaga ibiceri bagarurira abakiriya, bikabatera gukereza abagenzi.

Nsaguye Jacques wari uteze imodoka yagize ati “Murabona ko munsanze I Rubengera kandi nteze imodoka ijya I Rubavu ariko bampaye itike iva mu Kayenzi, none banyishyuje amafaranga Ibihumbi bibiri (2000Frw), mu gihe twagombaga kwishyura 1,750Frw nkuko ibiciro Rura iherutse gushyira hanze bibigaragaza, ibi twebwe tubifata nk’ubujura iyi sosiyete yadukanye ngo ibashe kwiba abakiriya bayo.”

Uwanyandikiye itike namubajije impamvu ampaye itike yahoo ntaturutse ambwira ko ariyo mafaranga ngomba kwishyura, twebwe nk’abagenzi ntabwo twapfa kumenya aho twabariza, rero ubwo niyo baduca menshi turiyemeza tukagenda twivovota.

Sindikubwabo Samuel yagize ati “Ndimo kuva Rubengera njya Rubavu, bankatiye Itike ya Kayenzi kandi atariho nturutse, ariko nk’umuntu ushaka kugenda ntabwo nabijyaho impaka, nkibona ko bankatiye iyi tike nahise mbona ko hari ibiceri byanjye bashatse kunyiba.”

Twishyura menshi kugira ngo batadusiga kunzira, turasaba inzego zo hejuru kuba zajya zidufasha zikaturenganura kubera ko ibiciro bya Rura muri rusangge bitubahirizwa, ndetse ntibabiha agaciro muri uyu muhanda.

Sindikubwabo avuga ko kutubahiriza ibiciro muri uyu muhanda Atari ibya Sosiyete imwe gusa, kuko naza twegerane zitabyubahiriza, ndeste bakaba bahura n’ingaruka zo kuba bibicira imibare bakabyihanganira kugira ngo urugendo rwabo rukomeze.

Bimenyimana Innocent, Ushinzwe gukurikirana ingendo n’imikorere y’imodoka za Kivu Belt (Operation Manager) yabwiye rwandanews24 ko batigeze buriza ibiciro ahubwo ko icyo bakoze ari ukugabanya ibyapa, kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza kubabagana.

Bimenyimana yagize ati “Ikibazo kirazwi, cyabayeho nyuma yuko Rura itangaje ibiciro by’icyapa ku cyindi, twabanje kubyubahiriza ariko biduteza ikibazo cyuko imodoka yakoreshaga amasaha atatu yasigaye ikoresha amasaha ane n’igice cyangwa atanu, birangira bibaye nka twegerane.”

Nyuma yuko ibi bibaye twahisemo gufata ibyapa bimwe tubikuraho, ariko ikibazo cyo kutabona ibiceri nacyo cyatubereye imbogamizi, kuko imodoka yarahageraga ikahamara iminota hafi mirongo itatau barimo kuvunjisha bituma tubaza muri Rura nimba ari Twegerane baduhaye cyangwa Express batubwira ko tugomba guhitamo icyo tugomba gukora, duhitamo gufata ibyapa bimwe tubikuraho kugira ngo tudakereza abagenzi.

RURA kuwa 21 Ukwakira nibwo yahagaritse ibiciro by’ingendo rusange yari iherutse gushyira hanze kuwa 14 Ukwakira 2020 bitangira kubahirizwa guhera kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020.

Guhera kuri uwo munsi Ingendo  zihuza Intara umuturage yishyura amafaranga y’u Rwanda  21 kuri kirometero mu gihe izo mu Mujyi wa Kigali ari amafaranga y’u Rwanda 22 ku kirometero.

Ni mu gihe ibiciro byahagaritswe byasabaga kwishyura amafaranga 25.9 ku kirometero (km) ku mugenzi, mu gihe izo mu Mujyi Kigali yari amafaranga 28.9 ku kirometero.

Amwe mu matiki y’abagenzi twasanze ku cyapa cya Rubengera berekeza i rubavu no mu nzira zaho ariko bahawe amatike yo ku cyaka kibanza cya Kayenzi, harimo n’abava Rubavu baza i Rubengera bagahabwa itike ko baragera mu Kayenzi, , ahho bishyuzwa 2000Frw mu gihe bagombaga kwishyura 1750Frw.   

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

One thought on “Uburengerazuba: Abagenzi barashinja Sosiyete itwara abagenzi kwica ibiciro bashyirweho na RURA

  • 30/11/2020 at 8:45 pm
    Permalink

    Najye navuye mushubati jya congo-nil bankatira ko mvuye Rubengera bari kwiba pe

Comments are closed.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar