Ngororero: Abayobozi babiri bahagaritswe mu kazi bashinjwa gukorakora, uwabafashinje arafungwa

Umuyobozi w’umurenge n’umukozi ushinzwe imibereho myiza, bahagaritswe ku mirimo yabo bakurikiranweho akaboko karekare bakarya amafaranga yari agenewe gufasha amatsinda y’Abangavu babyariye iwabo, maze umwe mu bangavu wabashinje gukora inyandiko mpimbano ibikuza amafaranga atabwa muri yombi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba bakozi bahagaritswe mu mirimo yabo ngo bakurikiranweho amakosa yabagaragayeho mu kazi.

Abahagaritswe ku mirimo yabo ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira bwana Habiyakare Etienne, n’umukozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu murenge bwana Semana Marc, bakaba barahawe amabaruwa abahagarika ku mirimo yabo kuri uyu wa kabiri, tariki 27 Ukwakira 2020.

Aba bayobozi bahagaritswe nyuma y’amakimbirane bashatse kubiba mu matsinda y’abangavu bari bagenewe inkunga yo kubafasha kwivana mu bukene, maze abayobozi bagabana amafaranga karahava ubundi basigara bavuga ko amafaranga yariwe na komite y’abo bangavu, bumvise batangiye gukurikiranwa nibwo bagaruye amafaranga bariye, batangira gutanga ingurube muri aba bangavu.

Aya makimbirane hagati y’aba bangavu yatangiye ubwo bamenyaga ko amafaranga y’inkunga bagenewe n’Akarere yageze kuri Sacco, maze akabikuzwa ubuyobozi bukababeshya ko yabikujwe na Perezidante wabo, kandi amafaranga afitwe n’Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri uyu murenge wa Bwira witwa Semana Marc, ayagabana na bamwe mu bayobozi ashaka.

Iki kibazo cy’aya mafaranga cyatangiye mu kwezi kwa 7, ubwo yageraga kuri Konti maze aba bangavu bakwifuza kumenya ingano y’amafaranga bahawe uko angana bagaterwa utwatsi, dore ko byageze nubwo bahamagara Nyirahabimana Julienne, umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ngo abafashe akabuka inabi.

Nyuma yuko ubuyobozi bw’umurenge wa Bwira bwimye uruvugiro aba bangavu, batangiye kujya bafata bamwe muribo, uwo amarangamutima yabo aberekejeho bakamuha amafaranga ibihumbi makumyabiri cyangwa mirongo ine, dore ko harimo n’abayahawe batigeze babyarira iwabo ibintu bamwe bita ko ari agahomamunwa.

Rwandanews24 ubwo yagaragaza iki kibazo kiri mu murenge wa Bwira cyari kimaze amezi arenga atatu cyaraburiwe umuti, abagishakiraga ibisubizo bagizwe na Gitifu w’Umurenge, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuyobozi wa Dasso mu murenge ndetse n’umudamu uhagarariye inama y’igihugu y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’iburengerazuba, ndetse na Hakuzimana Jean Baptiste uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Bwira batangiye gutanga amafaranga mu matsinda y’abangavu ikitaraganya bakabasaba ko bajya gutira ingurube bakazibafotorana, kugira ngo bigaragare ko bazibahaye kandi ari ibinyoma, kugira ngo babone raporo babeshyeshya akarere.

Nyuma yuko rwandanews24 igaragaje umugambi mubisha n’uburiganya bw’aba bayobozi b’umurenge wa Bwira batashakaga kugeza inkunga kubo yagenewe, ubuyobozi bw’Akarere bwarahagurutse maze bujya mubugenzuzi ku ikoreshwa ry’aya mafaranga, maze busanga habayemo amanyanga utabara ari nayo ntandaro yo guhagarikwa kwabo.

Aya makuru yihagarikwa ry’aba bayobozi rwandanews24 yayahamirijwe n’Umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Ndayambaje Godefroid, avuga ko bahagaritswe bitewe n’amakoa yabagaragayeho bagikurikirana.

Ndayambaje Godefroid yagize ati “Bahagaritswe igihe kitazwi bakurikiranweho amakosa yabagaragayeho kugira iperereza rikomeze, igihe iperereza rizarangirira uwo bizagaragara ko arengana azagaruka mu kazi, ariko nibigaragara ko amakosa bayakoze tuzicara dufate umwanzuro nkuko amategeko abiteganya, cyangwa izindi nzego zibakurikirane.”

Aba bayobozi bakurikiranweho kurigisa amafaranga yari agenewe abangavu babyariye iwabo, maze tubona ko hari bamwe mu bangavu batigeze babona ayo mafaranga bari bagenewe, ndetse hari n’andi makossa twasanze yarakozwe yatumye ayo mafaranga atabonekera ku gihe, niyo mpamvu turimo gukurikirana kuko bavugaga ko ayo mafaranga yari agenewe kugurirwamo abangavu ingurube, ariko twasanze nubwo bavuga ko byakozwe, byarakozwe mu buryo budatunganye, niko guhita dufata umwanzuro wo guhagarika abarebwaga nicyo kibazo bose.

Gitifu yahagaritswe nk’umuntu wabikurikiranaga ndetse abangavu bamushyira mu majwi ko ashobora kuba abifitemo uruhare.

Ndayambaje Godefroid asaba abayobozi kumva ko bameze nk’ababyeyi babo bayobora, bagomba kubareberera bakabafasha mu buryo bwose, rero yakagombye kwishimira ko abo ayobora babonye inkunga, ubutumwa ahawe akabutanga neza, kuko ibi ari ibikorwa bikorwa kugira ngo abaturage bave mu bukene, kuko ari iterambere ry’akarere.

Ndayambaje Godefroid akomeza avuga ko abayobozi bahembwa  na leta buri kwezi, ibyo bakora bagakwiriye no kubikora bavanye ku mifuka yabo ariko nimba bahawe ubutumwa bwo kugeza kubaturage babubagezaho uko bungana bwose ntana kimwe bavanyeho.

Akomeza asaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe, ndetse akanashimira aba bangavu ku kuba baratanze amakuru, ndetse n’abandi bose bafite ibibazo barasabwa kubivuga bigacyemuka.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aherutsa kuvuga ko umuyobozi wese wirengagiza inshingano ze akadukana ingeso yo gukorakora atazihanganirwa, ndetse ko azabiryozwa kuko Leta imuhemba umunsi ku munsi. Ibi minisitiri yabitangaje mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka Rutsiro asaba abayobozi kwirinda iyo ngeso.

Ndererwenande Petronille wakoreshwejwe n’aba bayobozi b’umurenge wa Bwira, ngo abasinyire babone uko bajya kubikuza amafaranga, bakamuha igihembo cy’amafaranga ibihumbi 20, kuri ubu ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Gatumba, aho yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, dore ko mu nyandiko mpimbano ashinjwa gukora zibikuza amafaranga, byagaragaye ko yahawe urwandiko rumusabira uburenganzira bwo kubikuza amafaranga mu mwanya wa Perezidante wayo matsinda, ariko ubugenzuzi bukagaragaza ko uwamuhaye urwo rwandiko ngo abikuze mu mazina ye ariwe wayabikuje, ikintu kigaragaza ko ari akagambane kabayeho hagati y’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’umuyobozi wa Sacco, kuko bose umugambi mubisha bari bafite kwari ukuzabigereka kubayobozi b’amatsinda y’abangavu.

Habiyakare Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira bwana yari amaze imyaka igera kuri ibiri, ayobora Umurenge wa Bwira, mu gihe umukozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu murenge bwana Semana Marc yari amaze imyaka isaga 3.

Amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko Semana Marc wari ushinzwe imibereho myiza muri uyu murenge wa Bwira, ndetse na Usabyemariya Jeanne wari umuyobozi wa Terimbere Sacco Bwira batawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 28 Ukwakira 2020, mu gihe Habiyakare Etienne, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira nawe arimo gushakishwa ngo aryozwe amakosa yakoze, dore ko akimara guhagarikwa yahise apakira ibiryamirwa akava muri uyu murenge.

Rwandanews24 ifite amakuru ko umushinga usabira aba bangavu amafaranga wateguwe na Asoc w’umurenge afatananyije n’uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge, aho bateguye umushinga basaba amafaranga angana na 2,800,000frw, ariko mu nama bakoze ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 13 Ukwakira 2020, nibwo babashije kugaragariza aba bangavu ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko muri iyo nama bitanye ba mwana ko batazi ufite amafaranga, niko kwihereza icyumweru cyo gushakisha uyafite.

Tariki ya 18 Ukwakira 2020, bwana Habiyakare Etienne, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yahaye akarere raporo y’ikinyoma abeshya ko ikibazo cyakemutse anagaragaza ko bahaye ingurube abangavu 84, mugihe bateganyaga kuziha 73 bari mu mushinga, agerageza kugaragaza ko amakosa yose yari yarakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho hari yagaragaje ko abanyamuryango b’aya matsinda cyane cyane abayobozi bari barikubiye ibyari bigenewe abanyamuryango b’aya matsinda, abandi bagasigarira aho. Ibi yabikoze yirengagije ko mubo bahaye aya mafaranga harimo abatarahawe ibihumbi 15 nkayo abandi bahawe, kuko harimo abahabwaga ibihumbi 10 bakabwirwa ko ibihumbi 5 ari inzoga aguriye abayobozi.

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru zabanje: https://rwandanews24.rw/2020/10/13/ngororero-bwira-gitifu-na-asoc-barasinjwa-kurigisa-inkunga-yari-igenewe-abangavu-babyariye-iwabo-bamwe-mu-bangavu-basambanyijwe-bakanaterwa-inda-bo-mu-karere-ka-ngororero-umurenge-wa-bwira-baritana/

https://rwandanews24.rw/2020/10/18/ngororero-bwira-ese-amafaranga-arimo-guhabwa-abangavu-yagaruwe-nande-nyuma-yo-kumenya-ko-akarere-kazabasura/

Ingurube ubuyobozi bwatumye abangavu gutira, ngo bubashe kubona amafoto yo gushyira muri raporo yo kubeshya akarere, uwayizanga bamuhaga ibihumbi 15, ariko bukeye bwaho abo wari wabasha gusanga boroye n’urukwavu bari mbarwa
Hari abangavu batiriye ingurube zirengeje agaciro k’ibihumbi 15, kuko ayo mafaranga agura ikibwana cy’umucuko ariko harimo abazanaga ingurube za kwima
NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar