Abana bo mu miryango ikennye itagira radio REB yabatekerejeho

Kuva muri Werurwe 2020 icyorezo cya coronavirus cyagera mu Rwanda guverinoma igafata ingambo zo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ryacyo, amashuri nayo yarafunzwe hashyirwaho uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kwigira kuri radio kugirango abana bakomeze amasomo, ariko abana bo mu miryango ikennye ntibagize amahirwe yo kwiga kuko iwabo batagira radio.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ruhuha  mu kiganiro na rwandanews24 bavuga ko ubukene aribwo bwatumye abana babo babura uko bakurikirana amasomo kubera kutagira radio. Mukamusoni Verediana agira ati: “Abana bazongera kwiga ari uko basubiye ku ishuri kuko numvise bavuga ko basigaye bigira kuri radio kandi sinabona ubushobozi bwo kuyigura ngo babone uko biga. Wenda mbonye uwamfasha kuyibona abana banjye nabo bakurikira amasomo.”

Nshimiyimana Emmanuel we agira ati:” Rero ubuzima buragoye sinababeshya, kuko ntabwo naba nabyukiye mu murima w’umuturanyi muhingira ngo ampe igihumbi cy’umubyizi w’umunsi ngo ndebe uko umuryango wabaho, ngo nindangiza cya gihumbi nkiguremo radio kandi menya nta radio igura igihumbi ibaho. Abana ntibiga, cyakora ubwo amashuri agiye gusubukurwa bazigira ku ishuri.”

Nkuriza Philippe atuye mu Murenge wa Nyamata  mu karere ka Bugesera, aganira na rwandanews24 agira ati: “Ubu tuvugana abana babwiriwe, none ngo ninjye kubagurira radio? Ninyigeza mu rugo irabafasha iki? Ibihumbi 2 nakoreye ndabihahishamo icyo bararira.”

Ikigo cyita ku  Burezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye yatekereje kuri iyi miryango itishoboye itagira radio ndetse abana bayikomokamo bakaba batabasha kwiga, iyi miryango irimo guhabwa amaradio mu rwego rwo kugirango abana babo bakomeze kwiga cyane abo mu byiciro bitaratangazwa igihe bizasubukurira amasomo.

Rwandanews24 iganira n’umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri REB Bwana Innocent Hagenimana agira ati: “REB n’abafatanyabikorwa batandukanye, turimo gutanga radio ku miryango ikennye itazifite n’abana bayikomokamo batabashakwiga, ku buryo tumaze gutanga radio hafi ibihumbi 6000 mu turere dutandukanye.”

Hagenimana akomeza avuga ko iyi gahunda izakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka kuburyo imiryango yose igaragara ko idafite ubushobozi bwo kubona radio izayihabwa.

Isubukurwa ry’amashuri ni umwe mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 rikaba ryarahereye ku mashuri makuru na za Kaminuza muri uku kwezi k’Ukwakira 2020. Amashuri yisumbuye ikiciro cya 2, ni ukuvuga abo mu mwaka wa 4,6 n’uwa 6 ndetse n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, ni ukuvuga abo mu mwaka wa 4,5, n’uwa 6 bakazatangira taliki ya 2 Ugushyingo 2020.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar