Abashowe mu bikorwa by’iterabwoba na FLN barimo n’abari abakozi bo mu rugo mu rwego rwo kuneka

Abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare by’ umutwe w’iterabwoba wa FLN baravuga ko ibi bikorwa byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo kutiga, kujya mu bwicanyi ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 

Kwinjiza abana mu gisirikare ni kimwe mu byaha abahoze ari abayobozi b’umutwe wa FLN bashinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Muri 85 bari mu kigo cya Mutobo, abagera kuri 56% ni abakobwa bakaba bari bafite n’amasoko yihariye yo kuneka ariko binyuze mu kwinjira mu gihugu nk’abakozi bo mu rugo.

Aba bose nubwo bavuga ko bari abasirikare bo ku rwego ruto ngo ntibyababuzaga ku menya amakuru y’ibitero FLN yagabye ku Rwanda nk’uko babitangarije RBA.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar