Umuhanzi Bushari ku rutonde rw’abagiye kujyanwa Iwawa

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali ashobora kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa mu cyiciro cy’urubyiruko ruzajyanwayo mu mpera z’uku kwezi.

Amakuru avuga ko Bushali yashyizwe ku rutonde rw’abagomba kujyanwa kugororerwa i Iwawa taliki 20 Ukwakira 2020, kuko uyu musore amaze iminsi acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uwatanze aya makuru avuga ko uyu muhanzi yamaza gushyirwa ku rutonde rw’abazajya kugororwa. Mbere y’uko uru rubyiruko rujyanwayo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, rwapimwe COVID-19 nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Ati “Ari ku rutonde rw’abagomba kugenda, naramwiboneye bamaze kumwogosha. Ari mu bagombaga gupimwa hasigaye ko itariki igera akajyana n’abandi.”

Bushali si we muhanzi wa mbere uzaba ajyanywe i Iwawa cyane ko hanyuze n’abandi nka Neg G the General na Fireman.

Bivugwa ko uyu muraperi yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe n’uko atabifatanywe imbonankubone, hafashwe icyemezo cyo kumujyana mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko.

Bushali ni umwe mu basore bakunzwe mu gihugu mu njyana ya Hip Hop

Si ubwa mbere Bushali avuzwe mu gukoresha ibiyobyabwenge kuko mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha. Icyakora aza kurekurwa n’urukiko.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ikigo cyizwi nko kwa Kabuga ngo tubone amakuru arambuye ku ifatwa ry’uyu muhanzi ndetse n’abo bafatanywe gusa ntibyadukundiye kuko batabonekaga ku murongo wa telefoni.

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar