Ubufaransa: Macron yise gucibwa umutwe kwa mwarimu ‘igitero cy’iterabwoba’

Perezida Emmanuel Macron w’Uburansa yavuze ko gucibwa umutwe k’umwarimu mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero y’umurwa mukuru Paris ari “igitero cy’iterabwoba cy’abiyitirira Isilamu”.

Uwo mwarimu wishwe bivugwa ko yari yeretse abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad. Uwagatabye icyo gitero yishwe arashwe na polisi.

Bwana Macron yavuze ko uwo mwarimu utaratangazwa izina yishwe kuko “yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”. Ari aho byabereye, Bwana Macron yagize ati: “Ntabwo bazatsinda… Tuzagira icyo tubikoraho”.

Icyo gitero cyabaye ejo ku wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba zaho (ari nayo saha yo mu Rwanda no mu Burundi), hafi y’iryo shuri.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba barimo kubikoraho iperereza. Uwagabye icyo gitero akoresheje icyuma, yishwe arashwe ubwo abapolisi bageragezaga kumuta muri yombi nyuma y’icyo gitero. Nta mwirondoro n’umwe we polisi y’Ubufaransa yari yatangaza.

Muri iki gihe i Paris kandi hari kuburanishwa abacyekwaho kugaba igitero cyo mu mwaka wa 2015 cy’abiyitirira Isilamu, bagabye ku kinyamakuru cy’inkuru zo kunenga mu rwenya cya Charlie Hebdo. Cyagabweho icyo gitero kubera gutangaza amashusho atavugwaho rumwe y’Intumwa Muhammad.

Mu byumweru bitatu bishize, umugabo yagabye igitero ku bantu babiri arabakomeretsa hanze y’ahahoze ari ibiro by’icyo kinyamakuru.

Polisi igeze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine

Icyo tuzi ku byabaye

Umugabo wari ufite icyuma kinini yagabye igitero ku mwarimu mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine, amuca umutwe. Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ababibonye bumvise uwo wagabye igitero atera hejuru ngo “Allahu Akbar”, bivuze ngo “Imana ni yo Nkuru”.

Uwo mugabo wagabye igitero ngo yahise yirukanka, ariko polisi ikorera muri uwo mujyi, yahise itabazwa n’abaturage, ihita ihagera vuba vuba.  Abapolisi bamushyikiriye muri komine (akarere) ya Éragny iri hafi aho. Ubwo bateraga hejuru bamusaba kubishyikiriza, bivugwa ko yashatse kubagirira nabi. Abapolisi baramurasa, aza gupfa nyuma yaho gato.

Aho byabereye ubu hashyizwe uruzitiro, mu gihe amaperereza akomeje. Abantu bane, barimo n’umwana, batawe muri yombi, nkuko ukora mu bucamanza bw’Ubufaransa yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Uwo muntu kora mu bucamanza bw’Ubufaransa yabwiye AFP ko abo batawe muri yombi bafite aho bahuriye n’uwagabye icyo gitero. Mu butumwa bwo kuri Twitter, polisi y’Ubufaransa yasabye abaturage kwirinda kunyura muri ako gace kabereyemo igitero.

Televiziyo BFMTV yo mu Bufaransa yatangaje ko ucyekwaho kugaba icyo gitero yari umugabo w’imyaka 18 wavukiye i Moscou (Moscow) mu Burusiya.

Polisi aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine

 Icyo tuzi kuri uwo mwarimu

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko uwo mwarimu yigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi. Kivuga ko yari arimo yigisha ibijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo abihuza n’amashusho y’Intumwa Muhammad.

Ayo mashusho yamaganwe bikomeye n’abayisilamu bamwe na bamwe ubwo yatangazwaga n’ikinyamakuru Charlie Hebdo. Amakuru avuga ko uwo mwarimu yari yasabye abanyeshuri b’abayisilamu gusohoka bakava mu cyumba cy’ishuri niba batekerezaga ko kuvuga kuri ayo mashusho byajyaga kubakomeretsa.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ababyeyi bamwe b’abayisilamu bafite abana kuri iryo shuri, bari binubiye icyemezo cy’uwo mwarimu cyo gukoresha amwe muri ayo mashusho mu kiganiro cyo mu ishuri kivuga ku rubanza ruregwamo abateye Charlie Hebdo.

Igitero cyo mu mwaka wa 2015 ku kinyamakuru Charlie Hebdo, cyaguyemo abantu 12

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar