Abaturiye Pariki bavuga ko bahagurukiye ba rushimusi

Kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ni kimwe mu bikubiye mu itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda harimo na Pariki.  Rwandanews24 iganira na bamwe mu baturiye Pariki, bavuga uburyo bayibungabunga ndetse n’uko bahagurukiye ba rushimusi bitwaza ubuhigi bakica imyamaswa bashaka inyama zo kurya cyangwa bashaka inyamaswa ziganjemo inyoni bakazigurisha n’abanyamahanga.

Nsengiyumva Eric ni umwe mu baturage baturiye pariki akaba n’umuyobozi wa Koperative yitwa Kalisimbi imwe mu zishinzwe kubungabunga pariki kuko bazituriye, akaba aturiye pariki y’Ibirunga.

Aravuga uburyo bafatamo abahiga inyamaswa muri  pariki n’uko batanga amakuru. Agira ati: “Barushimusi inaha barahari bashimuta inyamaswa muri pariki, ariko twarabahagurukiye kuko twibumbiye muri koperative.  Hari n’abo dufata bishe nk’imbogo barimo kuyibaga tugahita tubimenyesha RDB abakozi bayo bakaza bakabafata.”

Agira ati: “Uretse inyamaswa baryamo inyama, banashimutamo inyoni ziganjemo Imisambi kuko yo bayigurisha n’abanyekongo kandi babaha amafaranga menshi ku musambi umwe. Aba nabo iyo tubafashe tumenyesha RDB.”

Abandi baturage nabo bavuga ko abantu bakunze kuvogera iyi Pariki ya Gishwati –Mukura ari abajyamo bagiye guhakura, ariko ngo buri umwe mu bayituriye ni ijisho rya mugenzi we kuburyo amakuru ngo bayatangira ku gihe, ariko ngo muri Pariki ya Gishwati-Mukura nta Misambi ibamo.

Rwandanews24 iganira na Bwana Telesphore Ngoga Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ari nacyo gifite mu nshingano ubukerarugendo burimo na za Pariki, nawe aremeza ko barushimusi mu Rwanda bahari, ariko bahagurukiwe kuko hari n’amaegeko abahana iyo bafashwe.

Telesphore Ngoga agira ati: “Mu Rwanda barushimusi barahari muri Pariki zitandukanye, ariko twarabahagurukiye kuko hari n’aho bimaze kugabanuka mu buryo bugaragara kandi iyo tubafashe itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda turarifite barakurikiranwa bakanahanwa.”

Akomeza avuga ko ahakunze kugaragara ba rushimusi ari muri Pariki ya Nyungwe no mu Birunga, ariko naho bakomeje gushyiramo imbaraga ngo bazacikemo burundu. Kuri pariki y’Akagera agira ati: “Mu Kagera mu bihe byashize ba rushimusi bagaragaragamo cyane, ariko ubu baragabanutse ku buryo bugaragara. Akenshi bakundaga gushimuta Impara n’Imbogo.”

Itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya Ingingo ya 13  itegeka ko kuzana mu Rwanda, gutumiza no kohereza mu mahanga inyamaswa iyo ari yo yose cyangwa ikimera bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga. Kugira ngo utunge inyamaswa zo mu gasozi cyangwa ibikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi cyangwa se kubunza, kugurisha, kugurana no gucuruza inyamaswa zo mu gasozi, bibanza gusabirwa uruhushya rwihariye rutangwa n’urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar