Rutsiro: Asoc w’Umurenge wajyaga mu kazi Moto imurengeje umuhanda ahita apfa

Hakizimana Vedaste wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihango, ho mu karere ka Rutsiro, akoze impanuka ya Moto ubwo yarimo ajya mu kazi, agezwa kwa muganga ariko birangira atabashije kuharenga.

Iyi mpanuka ibaye mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2020, ubwo uyu Hakizimana yarimo ajya mu kazi, maze moto yari atwaye imurenza umuhanda agonga Ipoto akomereka akaguru n’umutwe, aratabarwa ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Chief Inspector of Police Bonaventure Twizere Karekezi, yemereye rwandanews24 iby’aya makuru ko yagonze ipoto y’amashanyarazi.

CIP Karekezi yagize ati “Hakizimana yarimo ajya mu kazi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, arengga umuhhanda agonga I poto y’amashanyarazi, ajyanwa kwa muganga yakomeretse umutwe n’amaguru, ariko agezeyo yitaba imana.”

CIP Karekezi yihanganishije umuryango usigaye, asaba abashoferi kurushaho kwitwararika no kwitabira gusuzumisha ibinyabiziga mbere yo gufata ingendo, igihe bidakozwe ni uguhyira mu kaga ubuzima bwabo mu kaga.

Yongeye kwibutsa abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza umuvuduko ntarengwa washyiriweho kwirinda impanuka za hato na hato.

Impanuka yabereye mu murenge wa Mushubati, akagari ka Mageragere mu mudugudu wa Rushikiri, mu masaha ya ssa kumi n’ebyiri nigice uwakoze impanuka ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Congonil ntiyabasha kuharenga, kuko yahise apfa.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

One thought on “Rutsiro: Asoc w’Umurenge wajyaga mu kazi Moto imurengeje umuhanda ahita apfa

  • 16/10/2020 at 11:29 am
    Permalink

    Ntabwo umvugo ukoresheje arinziza,tugukosore
    Baravuga ngo akoze accident

Comments are closed.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar