Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bashya 4 barimo Evode Uwizeyimana

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Ukwakira 2020 Umukuru w’Igihugu Paul kagame yashyizeho Abasenateri 4 barimo uwizeyimana Evode wabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera basimbuye abasoje manda yabo taliki ya 12 Ukwakira 2020.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rigira riti: “Ashingiye kubiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashizeho Abasenateri bakurikira:

  1. Dr Dusingizemungu Jean Pierre
  2. Kanziza Epiphanie
  3. Twahirwa Andrée
  4. Uwizeyimana Evode

Dr Dusingizemungu Jean Pierre asanzwe ari Umuyobozi wa IBUKA, Uwizeyimana Evode yabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Kanziza Epiphanie wari Umuyobozi w’Umuryango w’Abagore baharanira Ubumwe (WOPU) na Twahirwa André Umwanditsi w’ibitabo.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar