Musanze: Umuyobozi wa Koperative y’Abamotari yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Koperative Covatramo itwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihgu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kubura ibisobanuro by’uburyo amafaranga asaga miliyoni ebyiri y’iyi koperative yakoreshejwe aho bikekwa ko yanyerejwe.

Byatangajwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, nyuma y’inama yahuje abamotari bakorera muri uyu mujyi, bagasobanurirwa ibyavuye mu igenzura ryakozwe mu makoperative yose y’abamotari uko ari ane muri ako karere.

Umuyobozi w’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rishinzwe Amakoperative, RCA, mu Ntara y’Amajyaruguru, Mitali Jean de Dieu, yatangaje ko uyobora Covatramo yatawe muri yombi kubera imicungire mibi y’umutungo w’iyi koperative.

Ati “Umuyobozi w’iyi koperative twamaze kumushyikiriza RIB kubera amakosa yagiye agaragaza mu miyoborere, aho yanivanze mu micungire y’umutungo wayo, byagaragaye ko yafunguje konti ku ruhande itari iya koperative akajya acishaho amafaranga yakoreshaga mu nyungu ze, kugeza ubu koperative irabazwa asaga miliyoni ebyiri kandi nawe yagize uruhare mu ibura ryayo.”

BTN dukesha iyi nkuru yatangaje ko Umuyobozi wa RCA kandi yakanguriye abayobozi kujya begera abanyamuryango kenshi, kugira ngo basobanurirwe neza ibijyanye n’imicungire y’umutungo wabo, bityo ko byagabanya amakosa akorwa na bamwe kubera kwirara.

Ubu uyobora Koperative Covatramo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musanze.

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar