Gasabo: Abakoresha umuhanda Nduba –Gasanze bahangayikishijwe n’amabandi yo mu ishyamba ry’ikimoteri cya Nduba

Abakoresha umuhanda wa Nduba –Gasanze baba abakorera mu Murenge wa Nduba bataha muri Nyarugenge, Kicukiro no mu bice bigaruka hino ya Gasanze ndetse n’abakorera  muri ibi bice bataha mu Murenge wa nduba bavuga ko bahangayikushujwe n’amabandi yihisha mu ishyamba rikikije ikimoteri cya Nduba akabambura akanabahohotera bakaba bifuza ko hashyirwa amatara hakajya habona kumugoroba.

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda bavuga ko ikimoteri cya Nduba aricyo gihisha aya mabandi kuko ngo umuhanda ukikijwe n’ishyamba, amabandi akaba yararihinduye indiri agahohotera abahanyura kuburyo ngo uyu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta muntu upfa kuhanyura by’umwihariko igitsina gore.

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye na Nzabiturimana Fabrice utuye mu Murenge wa Nduba, akagali ka Muremure Umudugudu wa Musezero  ari nako iki kimoteri n’iri shyamba biherereyemo, avuga ko ishyamba rikikije ikimoteri bahangayikishijwe n’amabandi yarigize indiri agahohotera abahanyura.

Agira ati: “Mu ishyamba ry’ikimoteri cya Nduba habamo amabandi, kumanywa bacunga umuntu uhanyuze wenyine kandi w’umunyantegenke bakamwambura kuko iri shyamba ni rirerire kandi nta bahaturiye ngo umuntu abe yavuza induru bamutabare. Nimugoroba guhera saa kumi n’ebyiri waba uri umugore cyangwa umugabo arakuniga n’ubwo waba uri ku igare iyo bagufashe barakwambura bakanagukubita.”

Umukobwa utifuje ko imyirondoroye itangazwa, akorera mu Kagali ka Musezero karimo iri shyamba ry’ikimoteri cya Nduba, ariko akaba ataha mu kagali ka Gasanze, agira ati: “Ku wa mbere nimugoroba naratashye mvuye ku kazi ngeze mu ishyamba hagati amabandi arazamuka akingeraho inyuma yanjye haturuka imodoka yo ku Murenge icanye amatara cyane hahita habona ndasakuza cyane barahagarara amabandi babonye ihagaze bahise biruka basubira mu ishyamba bampa lifuti mba ndabakize.”

Umugabo ukorera akazi b’ubufundi muri aka kagali ka Musezero utifuje ko imyirondoro ye igaragara agira ati: “Nimugoroba ku wa kabiri taliki ya 13 Ukwakira 2020 naratashye ngwa mu mabandi kuko yari yambonye nturuka ruguru ariko njyewe ntababonye. Barangose  bamwe hepfo y’umuhanda abandi haruguru y’umuhanda, narindi ku igare. Ngiye kubageraho numvise bakubise ikivugirizo bahita banyanyagira mu muhanda, kuko narindi ku igare nahise nkora aho bwabaga ndiha umuriro nko mu gihe bakankubise hasi inyuma haturutse moto imuritse bahita basubira mu ishyamba ndokoka gutyo ariko bari bamfashe mu mashati.”

Aba baturage kimwe n’abandi batandukanye bavuga ko icyakemura ikibazo cy’aya mabandi ari ukuhashyira abashinzwe umutekano ndetse n’amatara yo ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Madame JeanneNibagwire

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa nduba Madame Jeanne Nibagwire, mu kiganiro na rwandanews24 avuga ko ikibazo cy’ishyamba rikikije ikimoteri cya nduba batari bakizi, ariko bagiye gufata ingamba kuburyo abawukoresha umutekano wabo uzarindwa ndetse n’icyifuzo cy’abaturage cy’uko bashyiraho amatara nacyo kigiye kujya ku murongo w’ibyigwa.

Madamu Nibagwire agira ati: “Umutekano mucye w’abantu bakoresha umuhanda wo mu ishyamba rya Nduba baari bazi ko cyakemutse kuko muri Gashyantare 2020 ku bufatanye n’inzengo z’umutekano, abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge twafashe abantu 20 bahamburiraga abahanyura, bajyanwa I Gikondo mu kigo bagororeramo abantu bagaragaweho n’imyitwarire ibangamiye sosiyete.”

Yaboneyeho gusaba abaturage  kujya batangira amakuru ku gihe kuko nyuma yo gufata abahungabanyaga umutekano muri iri shyamba bagera kuri 20 ntayandi makuru bari bigeze bamenya y’uko hasigayemo abandi nabo barimo guhohotera abahanyura.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar