Dr Isaac Munyakazi yakatiwe gigifungo cy’ imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Munyakazi gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5, ku cyaha kimwe gusa yari yarezwe cyo kuba icyitso ku cyaha cya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka 5.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Ukwakira 2020, ubwo hasomwaga umwanzuro, umucamanza yanzuye ko n’ubwo yarezwe icyaha kimwe, mu isesengura Urukiko rwasanze harimo n’icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yari afite, mu nyungu ze bwite, bityo ahanishwa gufungwa imyaka 10, anacibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Yaba Munyakazi cyangwa Gahima bareganwaga, nta n’umwe wari uri mu cyumba cy’urukiko.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar