Umugore umaze amezi 8 asabye kurenganurwa ntarabona ubutabera kandi ngo akomeje gutotezwa n’umuyobozi

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga Umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera Madame Nasabyimana Martine, aravuga ko yasabye kurenganurwa ku byaha bitandukanye yakorewe n’ibyo akomeje kugenda akorerwa anatotezwa n’ Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Bwana Manirafasha Jean de la Paix.

Intandaro y’ akarengane Madame Nasabyimana yakorewe na Manirafasha ndetse aka agikomeje kumutotez, ubwo uyu mugore yagirwa umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruhombo mu karere ka Burera, ubwo yashakaga icumbi hafi y’akazi yaje kubwirwa ko iyo nzu yegereye akazi ari iya Manirafasha aza kumuhamagara ngo bavugane ku bijyanye n’ubukode niba byakunda ngo ahabe nk’uko n’abandi bantu bose bakodesha inzu.

Mu kiganiro na rwandanews24 Madame Nasabyimana agira ati: “Manirafasha naramuhamagaye mubaza iby’ubukode tuvugana ko duhura ari saa munani, zigeze ambwira ko atabonetse. Habaye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ampamagara ambwira ngo njye kumureba tuvugane, mubwira ko bwije nk’umubyeyi ntava mu rugo izo saha ngo ngende nta muntu nsize mu rugo kuko  abana bari bari ku ishuri.”

Akomeza agira ati: “Mubwiye ko ntashobora kuva mu rugo yahise ambaza aho ntuye ndahamurangira ambwira ko aje kundeba ngo tuvugane. Yaraje turavugana, ahagurutse ngo muherekeze atahe nagiye gufata ingufuri hirya ngarutse ngo nkinge ahita anyora turagundagurana ashaka kumfata ku ngufu, ariko ntibyamuhiriye kuko ntiyanshoboye.”

Icyo gihe manirafasha yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe, nyuma y’igihe gito nibwo yaje kuba Umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Manirafasha ngo yakomeje gutoteza Nasabyimana kugeza n’ubwo ajya amutukira mu ruhame akanamubwira amagambo yo kumusesereza.

Aha Nasabyimana arabwira Umunyamakuru wa rwandanews24 zimwe mu ngero z’amagambo asesereza yabwirwaga na Manirafasha mu ruhame agira ati: Yarambwiraga mu nama ngo namenyereye kuregera abasirikare kandi ngo nta murizo uzunguza inka, abasirikare ni abo kubanyegera gusa nta bubasha bwo kugira icyo bagufasha bafite, ibyo byose yabivugaga antangaho urugero.”

Nyuma y’ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe muri iyi nkuru, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga Madame Nasabyimana Martine yanditse ibaruwa isaba kumurenganura taliki ya 9 Gashyantare 2020, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rukorera mu karere ka Burera ndetse akanagenera Kopi uhagarariye RIB mu Ntara y’Amajyaruguru, asaba kurenganurwa ku byaha yakorewe n’ibyo akomeje kugenda akorerwa n’umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Bwana Manirafasha Jean de la Paix.

Muri iyo baruwa, Nasabyimana Martine yanditse arega Manirafasha Jean de la Paix, itotezwa rishingiye ku gitsina, kumushora mu cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, uburyo ahora amutoteza bishingiye ku gitsina(Sexual harassment) n’ibindi nk’uko bigaragara mu ibaruwa ye yo kuwa 09/02/2020.

Mu ibaruwa rwandanews24 ifitiye kopi, igira iti “Nasabyimana Martine avuga ko Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yamusanze iwe agira ngo bagirane amasezerayo y’ubukode bw’inzu, ariko ngo agezeyo ashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.”

Mutuyimana Patricie ni  Umushinjacyaha ufite Dosiye N0 00500/PPL CYER/2020/JN/PM iregwamo Manirafasha Jean de la Paix, avuga ko iyi Dosiye yamugezeho koko ariko imugeraho itinze, ngo kuko yamugezeho mu kwezi kwa Nzeri 2020, kandi  aribwo yari atangiye ikiruhuko (Congé), bityo ngo akaba azayisuzuma, akanayirangiza igashyikirizwa Urukiko avuye mu kiruhuko nk’uko yabitangarije Umurengezi.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Manirafasha Jean de la Paix ntibyakunda kuko telefoni ye itari iri ku murongo, ariko ubwo yavuganaga n’ ikinyamakuru Umurengezi yagize ati: “Ibyo bavuga byose ni ibinyoma bitabayeho, ndetse n’ibyo naba narigishijeho nkabivugira mu ruhame, ni ingero zisanzwe natangaga ntaho bihuriye na Nasabyimana Martine.”

Umunyamakuru wa rwandanews24 yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix asanga telefoniye itariho, amwandikira ubutumwa bugufi. Yongeye kumuhamagara amubwira ko ari mu nama, yongera kumuhamagara ntiyitaba telefoni ye ngendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi yongeye kumwoherereza ntiyabusubije. Igihe yagira icyo atangaza bizabageraho mu nkuru itaha.

Mu ngingo yaryo y’149 ivuga ku Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, igira iti, “Guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina, bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.ˮ

“Umuntu ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi mangana abiri (200.000 FRW).

error: Content is protected !!
Skip to toolbar