Ishusho y’umwana w’umukobwa mu guhangana n’ingaruka za COVID19

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange ihanganye n’icyorezo cya coronavirus, kuri ubu igiteye inkeke kinahangayikishije n’ingaruka z’iki cyorezo, abanyarwanda nabo bahanganye nazo by’umwihariko abana b’abakobwa barimo abakoraga mu bigo bitandukanye, abari abanyeshuri ndetse n’abataragize amahirwe yo kwiga. Rwandanews24 mu kiganiro n’abana b’abakobwa batandukanye baravuga uburyo bahanganye n’ingaruka za COVID19 n’uko barimo kugerageza kwiteza imbere.

Uwiragiye Pascasie ni umwana w’umukobwa utuye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba, mu guhangana n’ingaruka za COVID19 Agira ati: “Nabuze amahirwe yo kwiga nshaka uko nakwiteza imbere, nsanga gukura amaboko mu mufuka aribyo byamfasha kuko akazi nakoraga corona yatumye gahagarara. Ubu nkora akazi k’ubufundi ndi umuyedi, ariko iyo bibaye ngombwa njya no ku gikwa nkaba nasiga igipande kandi biramfasha kuko birantunze bikandinda no kwiyandarika ngo ntege icyo nifuza ku basore.”

Uwiragiye Pascasie ahereza umucanga Uwayesu Vanessa

Uwayesu Vanessa nawe ni umwana w’umukobwa uvuga ko yari yagize amahirwe yo kwiga ariko ababyeyi babura ubushobozi agarukira mu wa 3 w’amashuri yisumbuye. Mu guhangana n’ingaruka za COVID19 agira ati: “Nyuma yo kubona ko corona yavanze ibintu byose nabonye ntayandi mahitamo mfite kuko iwacu babuze ubushobozi ubu sinzasubira mu ishuri kuko ntibabona amafaranga yo kundihira ngo ndangize amashuri. Rero nahisemo kwishakira ubuzima nkaba nkora ibiraka bitandukanye harimo no kuba umuyedi nk’uko mubona ndimo kubaka kuko n’igikwa nkijyaho.”

Akomeza avuga ko ingaruka za COVID19 zageze no mu miryango yabo. Agira ati: “Akazi ababyeyi banjye bakoraga karahagaze kubera corona ubuzima burahagarara kuburyo hari ubwo mbafasha gutunga umuryango. Ni uguhangana n’ingaruka za corona umuntu yirwanaho, niyo mpamvu naje mu kiyedi.”

Mu guhangana n’ingaruka za COVID19  abana b’abakobwa Pascasie na Vanessa bakora akazi k’ubufundi

Sano Emmanuella ni umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye, nyuma yo kumara kwiga umwaka ushize icyorezo cya coronavirus kigahita gihindura imibereho y’abatuye isi ndetse n’u Rwanda agira ati: “Ubu rero ubuzima buragoye kuko imibereho yabaye mibi kurushaho kubera corona. Kuva mu kwa gatatu corona yaza mu Rwanda ababyeyi banjye akazi bakoraga kabuze isoko kuko ibicuruzwa byabo ntibyongeye kubona abakiliya bitewe n’uko amafaranga yabuze biturutse kuri corona. Ubu ndimo kwiga kubumba ibikombe, amasahane, imitako, amasorori n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za corona ngo ndebe uko nakwiteza imbere.

Sano Emmanuella wiga umwuga wo kubumba ku buryo bugezweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID19

Aba bana b’abakobwa bose icyifuzo bahurizaho ni uko baramutse babonye ubufasha bw’uko babona icyo bakora gihoraho kugirango iterambere ryabo ritagira imbogamizi zikomeye cyane zirimo no kuba babura ibiraka byo gukora, bafite icyo bikorera byabafasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nduba Madamu Nibagwire Jeanne avuga ko abana b’abakobwa barimo kubafasha uko bashoboye ngo barebe uko bahangana n’ingaruka za COVID19 ndetse n’abatwaye inda nabo barimo gufashwa.

Mu kiganiro na rwandanews24 agira ati: “Amahirwe dufite ni uko abana b’abakobwa abenshi barimo gukora uko bashoboye mu guhangana n’ingaruka za COVID19, bamwe bakora ibiraka bitandukanye ngo babone ibyo bakeneye banazamuke mu buryo bw’ubushobozi nk’uko bamwe bafata icyemezo cyo gukora akazi k’ubuyedi, abandi nabo bakora imirimo itandukanye ibasha kubinjiriza kandi turabashimira ku bwo gushaka icyabateza imbere.”

“Abangavu batewe inda nabo turimo kubafasha kugirango babone uko babona ikibazamura bakabasha kwiteza imbere. Ubu twabonye umufatanyabikorwa urimo kubigisha kudoda kandi nibamara kubimenya tuzabafasha gukora koperative babashe kwiteza imbere no guhangana n’ingaruka za COVID19.”

Umunsi w’umwana w’umukobwa wizihizwa buri mwaka taliki ya 12 Ukwakira, uyu mwaka wa 2020 ukaba warizihijwe mu gihe isi n’u Rwanda by’umwihariko ruhanganye n’ingaruka za COVID19 zirimo n’ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo ari nayo mpamvu bamwe mu bana b’abakobwa barimo gushaka uko bakwiteza imbere mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar