Urumogi rugiye gutangira guhingwa mu Rwanda byemewe n’amategeko

Nyuma y’uko igihingwa cy’urumogi bigaragaye ko kinjiza agatubutse muri bimwe mu bihugu bya Afrika, binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB gifatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi NAEB, bigiye gutangira kubyaza umusaruro igihingwa cy’urumogi mu buvuzi barukoramo imiti itandukanye harimo n’iyifashishwa mu kuvura abarwayi no kugabanya uburibwe aribyo bita (Therapeutic) mu ndimi z’amahanga.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ibi bigo byombi byashyize ahagaragara, rivuga ko iki gihingwa kigiye gutezwa imbere hagamijwe kukibyaza umusaruro mu mafaranga nyuma yo kugikuramo ibikenerwa mu buvuzi butandukanye. Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rufite ubushobozi buhambaye mu gutunganya no kubyaza umusaruro urumogi bishingiye ku kirere, Ubuhanga n’ubushobozi bw’abakozi umutekano no kudahuzagurika.

Urumogi rwumye

Ababishoboye kandi babyifuza bazahabwa ibyangombwa byo kwinjira muri ubu buhinzi bumaze igihe bwinjiriza akayabo ibindi bihugu birimo n’ibyo muri Afurika nka Uganda, Zimbabwe, Afrika y’Epfo n’ibindi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisanzwe bifite amategeko atorohera abakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi kuko abarucuruza bashobora gukatirwa gufungwa kugeza kuri burundu.

 

error: Content is protected !!
Skip to toolbar