Ngororero-Bwira: Gitifu na Asoc barashinjwa kurigisa inkunga yari igenewe Abangavu babyariye iwabo

Bamwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bo mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira baritana ba mwana, nyuma yuko akarere kabageneye inkunga yo kubafasha kwivana mu bukene bukabije babayemo, maze inkunga bagenewe ikagabanwa n’abayobozi barimo Gitifu w’umurenge n’Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gitifu w’umurenge ubwo yabazwaga iby’amafaranga bageneye aba bangavu yavuze ko abagenzuzi b’akarere aribo bonyine aha amakuru. Ni mugihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.

Aya makimbirane hagati y’aba bangavu yatangiye ubwo bamenyaga ko amafaranga y’inkunga bagenewe n’Akarere yageze kuri Sacco, maze akabikuzwa na Perezidante wabo agafatanya n’Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage kuyarya no kuyagenera uwo amarangamutima wabo agezeho, ndetse harimo n’abayahawe batigeze babyarira iwabo ibintu bamwe bita ko ari agahomamunwa.

Bamwe muri aba bangavu b’abagenerwabikorwa n’agahinda kenshi bavuze ko babajwe n’ibyo ubuyobozi burimo kubakorera, aho bweguje komite bitoreye bagashyiraho abandi bazabafasha kurya amafaranga, bagakora ikosa rikomeye ryo gushyiramo n’abatarabyaye kubera icyenewabo kiranga Gitifu w’umurenge wa Bwira Habiyakare Etienne.

Umwe muribo yagize ati “Twarababaye cyane, uzi kubona akarere katugenera inkunga ikaribwa n’abayobozi bashinzwe kutureberera, urabona ngo uwari perezidante wacu arasinyira amafaranga agasohoka ariko ntitumenye irengero ryayo, mu byukuri mudufashe inkunga twagenewe itugereho.”

Undi yagize ati “Nahawe amafaranga ibihumbi mirongoo ine (40,000frw) yo kugura ikibwana cy’ingurube, ndetse mba muri komite yatowe, ariko Asoc na Perezidante wacu bashyizeho indi komite tutazi, nyuma ngo amafaranga asohoke aba ariyo ijya ku gatabo, ndetse bafashe abandi bakobwa batabyaye.”

Twebwe twahageze nk’abantu tuziko dusanzwe muri komite maze ubuyobozi buratwahahana ngo komite bareba niyo bazi bishyiriyeho, mwebwe ntitubazi, Umurenge twagerageje no kuwubaza amafaranga bahawe bakanga kutubwira, twanabasabye ko batwereka agatabo ka Banki barabyanga, ndetse rwose icyo nahagararho n’amaguru yanjye nuko mu minsi yabanje Gitifu yatutse uwo wari Perezidante muruhame ko atize ntanicyo yavuga ngo cyumvikane.

Igikomeza kudushyira mu gihirahiro nuko abo bakobwa bashyizwe muri komite bwa nyuma bashinja Perezidante ko ariwe wabatumye kubikuza amafaranga, ariko tukibaza impamvu we atayahaweho, ni mugihe ayo twahawe yose twayahabwaga n’Ushinzwe imibereho myiza, kubufatanye n’uhagarariye urubyiruko mu murenge.

Ubuyobozi bw’umurenge bwitoreye indi Komite izabafasha kurya inkunga twagenewe n’akarere ngo tubashe kwikura mu bukene, ndetse  njyewe icyanteye kuyafata nuko bari bamaze kumbwira ko ntakiri umuyobozi batatuzi ntanicyo tuvuze, kandi ubwo buyobozi bwatwihakanye bwari busanzwe butuzi ariko amafaranga bwatugaragarije ko bukoresha icyenewabo.

Rwandanews24 twavuganye nuwo mukobwa wahawe amafaranga atarigeze abyara atubwira ko amafaranga yahawe ari Asoc wayamuhaye, ndetse nawe ko yatunguwe no kwisanga muri komite y’abakobwa babyariye iwabo atarabyaye.

Ndererwenande Petronille yagize ati “Narahamagawe ngo ninjye kuri Sacco gusinya ku gatabo ubwo twarimo dufunguza Konti ntibambwira icyo bampamagariye, nashyizwe muri komite nk’umubitsi, ndetse nanasubiye gusinya ku rwandiko ngo amafaranga asohoke, ndetse ubwo amafaranga yasohokaga bampaye amafaranga ibihumbi 20.”

Uyu mubitsi witsinda ry’abakobwa babyariye iwabo ubwo yabazwaga ingano y’amafaranga yasinyiye ngo abikuzwe yavuze ko atazi ingano yayo, ndetse ko nawe atazi uwanditse iyi nyandiko ibikuza amafaranga mugihe yayisinyeho.

Mukankusi Beatha ushyirwa mu majwi n’abangavu abereye umuyobozi, avuga ko n’inyandiko yagiye kubikurizwaho ayo mafaranga atayizi, ko ari impimbano yanditswe n’uwo mukobwa utarabyaye washyizwe muri Komite n’ubuyobozi bw’umurenge buhagarariwe na Asoc, ndetse kuri ubungubu arimo kwishinganisha kubera igitutu akomeje gushyirwaho na Gitifu w’Umurenge urimo gukingira Ikibaba umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge.

Mukankusi yagize ati “Njyewe rwose mbere yo kugira icyo mvuga ndabanza kwishinganisha, kubera igitutu nkomeje gushyirwaho na Gitifu w’umurenge wanambwiye ko dushobora kuzahurira mu ikorosi akangonga, ngo nindeke gukurikirana no kubaza inkunga twagenewe n’akarere uko ingana, ikindi nuko inyandiko bavuga ko arinjye nayikoze ijya kubikuza amafaranga Atari njyewe wayanditse ahubwo bamfashe bahane uwabikoze, bareke kunteranya nabo mbereye umuyobozi.”

Mu byukuri ikibazo cyaturutse kumakuru twifuje kumenya ku mafaranga twagenewe n’akarere ntituyabwirwe, ndetse nanjye bampamagaye bashaka kumpa amafaranga ibihumbi 40 yo kuguramo icyibwana cy’ingurube, narabyanze ariko bagenzi banjye bakomeje kunyishyiramo ngo ninjye wabikuje amafaranga kandi ntazi uwayabikuje.

Ndetse Asoc yanagerageje kunshyiraho iterabwoba ambaza nimba arinjye wanditse ibaruwa isaba kubikuza amafaranga mu izina ryanjye muhakanira ko atarinjye nayanditse, ambwira ko arakurikirana ariko yarandereze ntacyo yigeze antangariza kugeza kuri uyu munsi bikaba byaranteranyije na bagenzi banjye.

Abakobwa turi kumwe kugatabo nibo bakoreshwa n’ubuyobozi bw’umurenge ngo babashe kurya amafaranga yagenewe Abangavu babyariye iwabo, ndetse ntanubwo nzi amafaranga yabikujwe uko angana kuburyo byazankoraho, bashatse kudufunga umunwa ngo tureke kubariza abo tuyobora ngo baduhe amafaranga ndetse nabo muri komite z’utugari bahabwe abandi babihorere, rero nkeneye gufashwa kuko ndi mu mazi abira nashyizwemo n’ubuyobozi bw’umurenge.

Habiyakare Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu masaha ashyira saa mbiri za mugitondo rwandanews24 twamuhamagaye ngo adusobanurire byinshi mu biri kuvugwa mu murenge abereye umuyobozi, maze adutangariza ko agiye gukurikirana ibyo bibazo byose twamubajije, harimo ingano y’amafaranga aba bangavu bagenewe, uburyo bazakoresha muguhosha ubushyamirane buri mu matsinda yabo, ibiri kuvugwa ku mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge, maze atubwira ko isa saba araduha amakuru yose nkuko araba amaze kuyakusanya, umva uko yadusubije iyo saha igeze.

Habiyakare Etienne yagize ati “Harya ngo munyamakuru urashaka kumenya ingano y’amafaranga twagenewe? Iyo ntabwo wayimenya kuko utari Auditeur w’akarere, ndetse ntanicyo ushinzwe ngo tuguhe Raporo, dufite abo tuyishyikiriza, ndetse rwose amakuru ya Asoc hari abazayakurikirana batari wowe.”

Mu kwishongora n’ubukana bwinshi akupa terefone.

Nyuma yuko uyu munyamabanga nshingwabikorwa y’umvise ko icyo bashakaga nko kugira akarima ko kurya amafaranga y’abangavu isosi yabo iguyemo inshishi, yahise atumiza inama ikitaraganya, baze bamwe muri babakobwa barayitabira maze inama irangira bemeranijwe  ko bihaye icyumweru cyo kuba Gitifu, Asoc, Perezidante w’abangavu n’uhagararariye urubyyiruko mu murenge bamaze kugaragaza aya mafaranga yose bahawe nkuko imyanzuro y’inama ibigaragaza, ndetse aba bangavu bakaba baziguze.

Bemeje ko uyu Ndererwenande Petronille washyizwe muri iyi komite ya baringa nk’umubitsi, ku rwego rw’umushinga avanwamo, ukibaza ngo ese amafaranga yahawe abo yari agenewe bazayavana hehe? Igiteye amatsiko cyane n’ukuntu muri iyi myanzuro y’inama bavuzemo ngo babuze Asoc yisobanure kubera Gitifu wamukingiye ikibaba akamutorokesha.

Amatsinda y’aba bakobwa babyariye iwabo irifite abangavu bbake ni itsinda rya Kabarondo rifite abangavu 14, Rukindage ikagira 15, mu gihe itsinda rifite umubare uri hejuru ari itsinda rya Cyahafi na Gashubi aho buri tsinda rifite Abangavu 30.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Ngororero, bwana Ndayambaje Godefroid, kuri terefone ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyigeze abusubiza.

Mukunduhirwe Benjamine, umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza, yatangarije rwandanews24 ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana n’ubwo ari muri konji.

Mukunduhirwe Benjamine yagize ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi, nkuko mwabivuze hari inkunga twagiye tugenera Abangavu babyariye iwabo, ndetse turaza kugikurikirana nk’uko bikwiriye, nk’uko bisanzwe ubufasha bwinshi tubucisha ku rwego rw’Umurenge kuko no kuyasaba aribo baba barabakoreye ubuvugizi, ndetse turaza kugikurikirana mu buryo bwimbitse kugira ngo nimba harimo ikibazo tugihe umurongo amafaranga agezwe kubo yari yaragenewe.”

Rwandanews24 amakuru ifite nuko umushinga usabira uru rubyiruko amafaranga wateguwe na Asoc w’umurenge ndetse n’uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge, aho bateguye umushinga basaba amafaranga angana na 2,800,000frw, ariko inama yaraye ikozwe ku mugoroba washize kuwa mbere tariki 13 Ukwakira 2020 yagaragaje ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko kugeza kuri uyu munsi aba bose bitana ba mwana ko batazi ufite amaranga yabikujwe, ni mu gihe mu myanzuro y’iyi nama yaraye ibaye bagaragaje ko amafaranga afitwe na Asoc w’umurenge, iki kikaba aricyo cyashyize mu rujijo n’imbarutso y’amakimbirane muri aba bangavu, nabo bibaza uko bayabikuje agacungwa na Asoc n’uburyo yayabonyemo nkuko uyu mwangavu utarabyaye wahawe amafaranga wanemeye ko ariwe wayabikuje yabivuze, ukibaza uburyo bashyizeho itsinda ryo kuyashaka kandi batangaje aho ari.

Igiteye inkeke n’uburyo Gitifu w’umurenge wateguye inama akagena n’umurongo w’ibyigwa atabashije kwiyandika kunyandiko igaragaza abitabiriye inama, Asoc wagombaga kuboneka ngo agire ibyo asobanura yabuze muri iyo nama, ndetse inama yabaye nkaho nta muyobozi yari ifite nkuko bigaragara kuri Kopi y’imyanzuro y’inama rwandanews24 ifite.

Amafaranga yari agenewe aba bangavu babyariye iwabo yanyujijwe kuri Konti  No: 5963  y’ishyirahamwe ryabo ryitwa “DUSEZERERE UBUKENE” ibarizwa muri Terimbere Sacco Bwira.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar