RIB irimo gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we agatoroka

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rushakisha umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel, ukekwaho kwica umugore we mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uwo mugabo bivugwa ko yavutse tariki ya 01 Mutarama 1984, akaba ari mwene Mucyezangango na Niragire.

RIB irasaba uwamubona ko yakwihutira kumenyesha Sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi imwegereye.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar