Rubavu: Ashinjwa n’abanyamuryango ba APEFE-Mweya kugundira ubuyobozi, Ati sinavaho gutyo

Abanyamuryango b’ihuriro rya Associations Des Parents Pour L’education Et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) barashinja umuyobozi wabo Ndakaza Laurent kugundira ubuyobozi, kurigisa umutungo w’umuryango mu nyungu ziwe bwite, mu gihe Ndakaza Laurent ibyo ashinjwa n’abanyamuryango abihakana akavuga ko atapfa kurekura gutyo kuko ngo yazisanga yatanze n’umutwe we, ahubwo yikomye Meya wa Rubavu ko aba ashaka kubogamira uruhande rumwe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwashatse kunga impande zombie nk’inshingano zabo, ndetse barebaga cyane ku nyungu z’abaturage barereraga mu ishuri ry’uyu muryango rya APEFE Mweya.

Ndakaza Laurent ushinjwa kugundira ubutegetsi amaze imya 2 yarakuweho yanga kurekura ubuyobozi, ndetse no mubyo ashinjwa harimo kurigisa imitungo y’abanyamuryango irimo amashuri aherereye mu murenge wa Gisenyi.

Ministeri y’uburezi muri Gashyantare 2019 kubera akaduruvayo kari mu buyobozi bw’uyu muryango yafunze ishuri bari bafite rya APEFE Mweya, aka kaduruvayo kose kabayeho nyuma yuko Ndakaza Laurent akuwe ku buyobozi akanga kuvaho, bagashyiraho Mukankaka Marriane utarayoboye.

Muri Kanama 2018 nibwo muri APEFE Mweya, hatangiye amakimbirane mu banyamuryango bayo, yatumye n’ubuyobozi bweguzwa ariko Ndakaza akinangira.

Aya makimbirane yagize ubukana nyuma ya raporo yakozwe igaragaza ko Umuyobozi w’ikigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, bituma hafatwa umwanzuro ku mukuraho ariko yanga kuvaho.

Icyo impande zombi zishyamiranye zivuga kuri aya makimbirane

Mukankaka Marriane watorewe kuyobora iri shuri akaba amaze imyaka irenga ibiri atarabasha kuriyobora avuga ko nk’abanyamuryango babajwe n’ukuntu Ndakaza yakoresheje umutungo w’umuryango nabi bikaba byatangiye kubaviremo guterezwa cya munara imwe mu mitungo yabo, ndetse ibi byose byarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mukankaka Marriane aganira na rwandanews24 yagize ati “Twashyizeho umuyobozi by’agateganyo birangira yigize uwa burundu, inama z’umuryango ntizongeye kubaho, nyuma yaje gufata izina ry’umuryango Associations Des Parents Pour L’education Et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) ashinga undi muryango ufite izina byenda gusa Actions Des Parents Pour L’education Et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) impine zikomeza gusa.”

Mukankaka akomeza avuga ko batarabasha kumenya neza nimba uyu muyobozi yararishije umutungo, kuko igenzura ryakozwe n’abagenzuzi b’imbere mu muryango uyu muyobozi yayanze, bategereje kuzabyemezwa niyo bazakorerwa n’aba Auditeur externe, ndetse n’ubwo habaga amatora yanze kwegura mu gihe abandi bari kumwe nawe mu nama y’ubutegetsi bari bemewe kwegura, twifashije n’ubuyobozi bw’akarere imyanzuro bafashe akananirwa kuyishyira mu ngiro.

Kuri ubu ngubu tubabajwe nuko ishuri rifunze kandi nawo ari umutungo w’umuryango tukaba twifuza ko ibibazo byacu twahabwa ubufasha bigakemuka, kuko imwe mu itungo y’umuryango yatangiiye gutezwa cya munara kubera inguzanyo uwo muyobozi yafashe, akayifata mu izina ry’uwo muryango wundi yashinze ariko hagatezwa imitungo y’umuryango wacu.

Ndakaza Laurent avuga ko ibyo ashinjwa n’abanyamuryango ari ibinyoma, ndetse ko umuyobozi w’akarere yagerageje kumushiraho iterabwoba akirengagiza ko atariwe umukoresha.

Ndakaza Laurent yagize ati “Abanyamuryango ni batuze bamenye ko igihe cy’ubwoba cyararangiye, uko umuntu arize ugahereza byazanageraho bakagusaba abana bawe n’umutwe wawe ukabitanga, bacike ku ngeso nimba umuntu yakoze abishimirwe, niyo bari ku mbwira ngo urakoze byari kuba bihagije, bamenye ko Leta zahindutse bibabere isomo, Mayor niwe wambwiye ngo rubanda nyamwinshi ngo bavuze niruke.”

Ndakaza Laurent yakomeje agira ati “ Mayor arinze ajyaho azanarinda avaho iki kibazo kimunaniye kubera abogamira ku cyene wabo, yambwiye nabi mu nama ngo ampaye icyumweru nzabe mvuyeho, arantegeka se akumva byashoboka, ntanubwo amahitamo yanjye anyemerera guca bugufii kuri urwo rugero kuko sindi umukozi w’akarere ngo aranyirukana.”

Icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri iki kibazo

Habyarimana Gilbert, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabwiye rwandanews24 ko uruhare rwabo nk’ubuyobozi kwari ukubahuza, kugira bahoshye ubwo bushyamirane, ndetse ko icyo barebagaho cyane ari inyungu z’umuturage.

Habyarimana yagize ati “Nk’uruhare rwacu nk’akarere kwari uguhuza impande zombie, ndetse twarabikoze ariko bageze aho bagana inkiko, na RGB twayizanyemo nayo bikomeza kunanirana, ndetse twebwe twashyize imbaraga mu gushaka ubwumvikane ku mpande zombi, ngo duhoshe amakimbirane, ndetse twifuzaga ko ibikorwa by’ishuri byakomeza abana bakiga bafite umutuzo.”`

Kuva ishuri ryafungwa baganye inkiko twabatumizaho hakitaba uruhande rumwe urundi ruhande rukavuga ko ikibazo kiri mu nkiko badashobora kwitabira ibiganiro by’akarere, natwe twahisemo kugiharira inkiko kuko byose twabikoraga kubw’inyungu z’abaturage.

Ku kibazo cy’uko Ndakaza Lurent avuga ko Mayor yamubwiye nabi mu nama, Mayor Gilbert yavuze ko icyo bakoze bashakaga kugira ngo habeho ubwumvikane ishuri rikomeze, kuko uwari kugaragaho ibitanoze twari kumugira inama kugira hatagira ubogamira inyungu z’abaturage, nta mpamvu nk’akarere twari dufite zo kubogamira uruhande rumwe ndetse n’ikibazo twagiyemo nk’ubuyobozi bwose bw’akarere ndetse byakozwe byubahirije amategeko asanzwe agenga imiryango yaba iya leta cyangwa itari iya Leta.

Dr. Mutimura Eugène wari Minisitiri w’Uburezi mu rugendo yarimo mu Karere ka Rubavu kuwa 8 Gashyantare 2019, nyuma yo kumva ikibazo cy’umwarimu wirukanwe na Ndakaza bidakurikije amategeko, n’ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abagishinze yahise afata icyemezo cyo gufunga Ikigo cy’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye cya Apefe-Mweya kiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yuko ikigo gihagaritswe akavuyo n’umwiryane byarakomeje Ndakaza wakuweho agumana ikigo n’abamukuyeho bakomeza kuvuga ko bamukuyeho ariko ntibyamubuza kugumana amakonti no kwakira ubukode bw’amazu y’ikigo kuko nubwo ikigo cyafunzwe ubu ibyumba bikoreramo irindi shuri.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga umulisa clemence yaje guteza cyamunara inyubako z’iki kigo kubera umwenda wa miliyoni 40 zafashwe n’ubuyobozi biteza impagarara kuko abanyamuryango bitambitse umuhesha w’inkiko.

Abanyamuryango ba APEFE Mweya bavuga ko ideni Ndakaza Laurent yarifashe ku giti cye kuko yarifashe mw’izina rya Actions Des Parents Pour L’education Et La Formation Des Enfants (APEFE Mweya) mugihe bo bavuga ko basanzwe ari Association des Parents pour l’education et la Formation des enfants-Mweya (APEFE – Mweya).

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar