Hamenyekanye italiki abanyeshuri ba Kaminuza bazasubukuriraho amasomo

Kaminuza y’u Rwanda yamaze impungenge abanyeshuri itangaza igihe amasomo azasubukurirwa ku biga mu wa 3, 4 n’uwa 5, naho ku biga mu mwaka wa 1 n’uwa 2 bo bazakomeza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (E-learning).

Ku wa kane taliki ya 8 Ukwakira 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko irimo gutegura ikiganiro n’abanyeshuri hifashijwe ikoranabuhanga binyuze ku nkuta zayo za Facebook na Twitter.

Muri iki kiganiro abanyeshuri bari kubaza bagahita basubizwa, benshi bagiye bagaruka ku bibazo binyuranye, gusa inkuru yari itegerejwe na benshi yari iyo kumenya igihe bazagarukira ku masomo.

Muri iki kiganiro kaminuza y’ u Rwanda yatangaje ko amasomo azasubukurwa kuwa 19 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n’ibyatangajwe byo kuba mu macumbi, basubije ko abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuli muri buri koleje aribo bazagenda babitangaza.

Umwe mu banyeshuli babajije ikibazo kijyanye no gutangira yagize ati “Murakoze nitwa Jean de Dieu Singizumukiza, ndi umunyeshuli muri UR nkaba nshaka kumenya igihe cya nyacyo tuzatangirira gusubirira kuri kaminuza”.

Igisubuzo yahawe na Kaminuza y’u Rwanda kiragira giti ”Nshuti yacu Singizumukiza, turi gupanga gutangira kuwa 19 Ukwakira 2020, ikindi koleje ni zo zizagenda zitangaza amabwiriza yo kugenderaho” nk’uko Ukwezi kwabyanditse.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar