Paul Pogba: ‘Ni inzozi zanjye gukinira Real Madrid’

Umukinnyi wo hagati wa Man United, Paul Pogba, yavuze ko ari inzozi ze gukinira Real Madrid umunsi umwe.

Ariko uyu musore wimyaka 27 yongeyeho ko azakoresha uburyo bwose bushoboka kugirango Man United igere aho ishaka kugera.

Paul Pogba amasezerano ye azarangira shampiyona itaha

Nubwo United ifite uburenganzira bwo kongera amasezerano yumwaka umwe. Pogba na we yatangaje ko nta biganiro yigeze agirana n’iyi kipe ku bijyanye no kongera amasezerano.

Ku wa kane, yabwiye abanyamakuru n’ikipe y’Ubufaransa ati: “Nta muntu wigeze anganiriza.”

” Ntabwo nigeze mvugana n’umuyobozi mukuru Ed Woodward. “Ntabwo twavuze ku masezerano mashya.”

“Ubu ndi muri Man United kandi ndagerageza kunoza umukino wanjye. Nzi ko hari igihe club izankurikira ikavugana kandi wenda ikampa icyifuzo cyo kongea amasezerano”.

Abajijwe ku bijyanye no kwinjira mu ikipe ya Real Madrid ,yagize ati

“Abakinnyi bose bifuza gukinira Real Madrid, ni inzozi zanjye, kuki ”

“Ndi muri Man United kandi nkunda ikipe yanjye, nkinira Man United, kandi ndashaka kugeza iyi kipe aho igomba kuba.”

United yatangiye nabi muri shampiyona kuko imaze gutsinda  rimwe mu mikino itatu.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar