Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yashyikirije UEFA urutonde rw’abakinnyi 25 azifashisha mu mikino ya Champions League

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yamaze gushyikiriza UEFA urutonde rw’abakinnyi 25 ikipe ya Manchester United izifashisha mu mikino ya Champions League, urutode rwigamjemo abakinnyi bose iyi kipe iheruka gusinyisha ariko rutagaragaramo bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bakina barimo Mason Greenwood, Brandon Williams, Marcos Rojo, Phil Jones ndetse n’abandi.

Urutonde rwambere (A-LIST) rw’abakinnyi bazakoreshwa n’umutoza Ole mu mikino ya Champions League ruriho aba bakurikira:

Goalkeepers: David De Gea, Dean Henderson, Lee Grant.

Defenders: Eric Bailly, Tim Fosu-Mensah, Victor Lindelof, Harry Maguire, Luke Shaw, Alex Telles, Axel Tuanzebe, Aaron Wan-Bissaka.

Midfielders: Bruno Fernandes, Fred, Daniel James, Jesse Lingard, Juan Mata, Nemanja Matic, Scott McTominay, Facundo Pellistri, Paul Pogba, Donny van de Beek.

Forwards: Edinson Cavani, Odion Ighalo, Anthony Martial, Marcus Rashford.

Nkuko ikipe ya Manchester United yabitanagaje bamwe mu bakinnyi basanzwe bamenyerewe batagaragara kuri iyi List yatanzwe muri Uefa barimo Mason Greenwood, Brandon Williams, Teden Mengi bashyizwe kuri List ya kabiri(B-LIST) ijyaho abakinnyi bashobora gukoreshwa mu ikipe yambere igihe icyaricyo cyose byamenyekanishijwe amasaha 24 mbere y’uko umukino uba , gusa hari n’abandi batigeze bagarukwaho barimo umunyezamu Sergio Romero, Phil Jones na Marcos Rojo batagaragara kuri uru rutonde rwatanzwe.

Kuri uru rutonde haragaramo abakinnyi bose iyi kipe ya Manchester United iherutse gusinyisha

barimo myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso Alex Telles,Facundo Pellistri, Donny Van De Beek ndetse na rutahizamu Edinson Cavani wavuye muri Paris Saint-Germain uzaba agiye gutangira ahangana n’ikipe aherutse kuvamo.

Amad Diallo nawe uherutse gusinyishwa n’iyi kipe utagaragara kuri uru rutonde azagera mu ikipe ya Manchester United ava mu ikipe ya Atlanta muri Mutarama 2021 akaba aribwo ashobora kuzongerwa ku rutonde.

Muri tombora y’uko amakipe azahurira mu matsinda iherutse kubera I Geneve, ikipe ya Manchester United yisanze mu itsinda H rikomeye ririmo amakipe akomeye nka RB Leipzig, Istanbul Basaksehir ndetse na Paris Saint-Germain ari nayo bazakina umukino wambere wa Champions League uri kwitegurwa tariki 20 Ukwakira 2020 , umukino Manchester United izakina nyuma y’iminsi mike ivuye ku kibuga cya Newcastle mu mukino wa Shampiyona tariki 17 Ukwakira 2020.

1.Edinson Cavani wahawe nomero 7 agiye guhangana n’ikipe aherutse kuvamo

  1. Alex Telles uherutse gusinyira iyi kipe nawe ari kuri uru rutonde
error: Content is protected !!
Skip to toolbar