Itangira ry’amashuri rigiye gukemura ikibazo cy’abana birirwa mu kimoteri cya Sumbure

Bamwe mu babyeyi baturiye ikimoteri cya Sumbure mu Kagali ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera baravuga ko itangira ry’amashuri rigiye kuba igisubizo ku bana babo birirwa mu kimoteri batoraguramo ibyuma byiganjemo ibyo kwa muganga, amacupa, imyenda ishaje  n’ibindi byose by’umwanda.

Kuva amashuri yafungwa muri werurwe 2020 nk’imwe mu ngamba zo kwirinda no gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, abana bo mu kagali ka Kanazi n’abaturuka mu tundi tugali two mu Murenge wa Nyamatwa natwo twegereye ikimoteri cya Sumbure, ngo birirwa bagitoraguramo imyanda kandi nta n’ikintu baba bambaye cyabafasha kwirinda guhura n’imyanda nk’uturindantoki, bote cyangwa n’imyambaro yabugenewe ikoze mu mashitingi abakora isuku ahantu nk’aha bakunze kwambara mu rwego rwo kwirinda.

Mukamunana Elizabeth ni umwe mu babyeyi baturiye ikimoteri cya Sumbure, mu kiganiro na rwandanews24 agira ati: “Tucyumva ko amashuri agiye gufungura twariruhukije kuko duhangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’abana bacu birirwa mu kimoteri cya Sumbure. Batoraguramo imyanda y’ibyuma byo kwa muganga bakoresha babaga abantu, amacupa ya palasitiki n’ibindi bakabigurisha n’abanyakigali.”

Akomeza avuga ko kuri ubu bakeka ko abana babo bashobora kuba bazavanamo indwara zitandukanye ngo kuko umwanda birirwamo ubwawo ni ikibazo kigaragarira buri wese.

Ibi Mukamunana abihuriyeho na Nkuriza Philippe nawe utuye muri aka kagali ka Kanazi. Agira ati: “Ubundi iki kimoteri keretse kivuye aha cyangwa abana bakabura umwanya wo kukirirwamo. Twumvise mu makuru ko amashuri azafungura mu kwa umi hagati uyu mwaka wa 2020. Ni inkuru nziza kuko abana bacu birirwa batoraguramo imyanda, ariko ku rundi ruhande nk’ababyeyi ntitwabatera ibuye kuko ukurikije ubukene tuba dufite ntitwababuza, iyo bazanye ayo mafaranga bagurishije turabahahira bakaramuka.”

Abana baragira ihene mu kimoteri

Ikibazo cy’iki kimoteri Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bukizi. Umuyobozi w’Aka karere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madame Umwali Angelique, mu kiganiro na rwandanews24 agira ati: “Ikimoteri cya Sumbure ntabwo kizitiye niyompamvu abana birirwa batoraguramo imyanda, ariko turimo gushaka igisubizo kuburyo burambye kuko turimo kuvugana nab a rwiyemezamirimo kugirango kibe cyazitirwa nk’ingamba ya mbere izadufasha ngo abana batagisubiramo.”

Akarere ka Bugesera gafite gahunda yo kwegurira abikorera iki kimoteri bakakibungabunga ndetse imyanda ikirimo ikazabyazwa umusaruro kuko gafite umushi wo kuzubaka uruganda rutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar