Ababyeyi batazabona ubushobozi bwo kongera kwishyurira abana mu mashuri yigenga amarembo arakinguye muri Leta – Dr Ndayambaje

Nyuma y’amezi 6 amashuri afunzwe kuva muri Werurwe 2020 umuntu wa mbere wanduye COVID19 yagaragara mu Rwanda, mu ngamba guverinoma y’ u Rwanda yafashe mu kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus n’amashuri yarafunzwe, mu gihe amashuri yitegura gufungura Umuyobozi wa REB Dr Irene Ndayambaje yavuze ko bitewe n’uko ubukungu bwahungabanye umubyeyi utazabasha kongera kurihira umwana mu ishuri ryigenga ko yamushyira mu ishuri rya leta.

Ibi Dr Irene Ndayambaje yabitangaje mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Ukwakira 2020 mu kiganiro na TV1, ubwo yabazwaga ku bibazo byibazwa n’ababyeyi batandukanye ndetse n’impungenge bafite ku itangira ry’amashuri ko bitewe n’uko ubukungu bwahungabanye hari abana batazashobora gusubira ku ishuri bitewe n’amikora  macye ababyeyi bafite nk’imwe mu ngaruka za COVID19.

Mu gusubiza bimwe mu bibazo Dr Ndayambaje yabajijwe agira ati: “Ndumva ntakibazo kizabaho ngo abana bavutswe amahirwe yo kwiga, abigaga mu mashuri yigenga ariko ababyeyi bakabura ubushobozi bwo gukomeza kuhishyura, amarembo arafunguye mu mashuri ya leta, bazaze batwegere abana bakomeze bige.”

Ku bijyanye no kuzamura amafaranga y’ishuri ku buyobozi bw’ibigo by’amashuri yagize ati: “Kuva muri 2018 na 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangiye guca icyo yise ‘akajagari’ mu kuzamura minerivali. Rero uwo murongo uracyariho kandi uzakomeza kuko ntawe uzongera kuzamura amafaranga y’ishuri uko yiboneye.”

Umuyobozi wa REB Dr Irene Ndayambaje

Kuba hari abana batewe inda, abana bagiye mu mirimo itandukanye ibaha amafaranga, umunsi ingengabihe izaba yatangajwe nk’uko byatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 yavuze ko amashuri agiye gusubukurwa, Dr Ndayambaje avuga ko inzego zitandukanye zizafatanya n’ababyeyi kugirango hatazagira umwana uvutswa amahirwe yo kwiga kubera impamvu iyi ariyo yose.

Yakomeje avuga ko nta kiho cy’amashuri kigomba kuzitwaza ibihe bya COVID19 Igihugu kirimo ngo yihishe inyuma y’isuku isabwa mu kigo ngo ashyireho ibikoresho by’isuku by’ikirenga kandi bihoraho kuko Minisiteri y’Uburezi irimo kubaka ubukarabiro ku bigo by’amashuri ndetse ikaba irimo no gufasha ibigo bitishoboye ngo byuzuze ibisabwa.

Aha yatanze urugero rwa bimwe mu bikoresho ibigo by’amashuri bihoraho kandi bigaragara ko ari uburyo bwo gushaka amafaranga. Mu byo Dr Ndayambaje yavuze harimo amasuka, indobo, kubaka uruzitiro, n’ibindi bitandukanye kandi ibi bikunze gusabwa buri gimbwe. Ibi ntibizongera kuko isuka ntishira mu mezi 3 kimwe n’ibindi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri azasubukurwa muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 hagati, hakazabanza gufungurwa amashuri ya Kaminuza n’andi akazagenda akurikiraho bitewe n’uko ingengabihe izaba yanononsowe.

 

 

 

One thought on “Ababyeyi batazabona ubushobozi bwo kongera kwishyurira abana mu mashuri yigenga amarembo arakinguye muri Leta – Dr Ndayambaje

  • 08/10/2020 at 9:14 am
    Permalink

    Nyakubahwa murakoze kuduhumuriza twibazaga uko bizagenda twe dufite abana bigaga mumashuri yigenga, ariko usanga school fees arimwe noneho ugasanga bashize iruhande utundu twuducocogo kuburyo usanga ariyo mayeri bene ibyo bigo bakoresha, batinye kuzamura school fees, noneho ugasanga amafranga abaye mesnhi cyane bikabije.
    Twabasabaga ko bayobozi ibyo nabyo mwabigenzura kugirango hatagira umwana uvutswa uburenganzira,<>
    murakoze

Comments are closed.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar