Karongi: Abesamihigo ba Mutuelle de Sante bahembwe akayabo

Akarere ka Karongi kahembye Utugari n’Imidugudu byabashije kwesa imihigo yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ku kigero cya 100%. Ubuyobozi bukaba bunavuga ko bwiteguye kuzabasha kwesa uyu muhigo 100% ku rwego rw’Akarere.

Ibi byabaye kuwa kane, tariki 01 Ukwakira 2020, mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, aho witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, maze abesheje imihigo bahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga nama Certificat y’ishimwe.

Bamwe mu babashije kwegukana ibyo bihembo akanyamuneza kari kose, ndetse banagaragaje icyabafashije kwesa uyu muhigo.

Uwantege Console umukuru w’umudugudu wa Rubona, akagali ka Rubona ari nawo wabashije kwesa uyu muhigo mbere y’abandi, wo mu murenge wa Ruganda yagize ati “Twebwe icyadufashije kwesa umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza twifashishije ibimina, n’abatari bafite ubushobozi twarabagurizaga bakazatwishyura nyuma, mu byukuri ntitwigeze turyama, igikorwa twakigize icyacu nka komite z’imidugudu naba mutwara sibo.”

Aya mafaranga twahembwe tugiye kugenda twicarane nk’umudugudu dutangiremo abatishboye ariko baba mu byiciro byishyura mutuelle, ndetse tuzanabasha kuganira kugira na wa wundi utumvaga neza ibya Mutuelle abyumva, umwaka utaha nabwo tukazaba aba mbere.

Mukamazimpaka Alice umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwariro, ko mu murenge wa Gitesi kanabashije kwesa uyu muhigo mbere y’abandi yagize ati “Maze imyaka itatu nyobora aka kagari, ndetse twebwe nk’abantu no mu mwaka wabanje twari dufite uyu mwanya wa mbere twaharaniye ko ntawawudutwara, niko gushishikarira gukora ubukangurambaga buri hejuru, dukora urutonde rw’abaturage bose tureba abishoboye n’abatishoboye batazabasha kuyabona vuba, abishoboye babashaga kwishyura twabasabye kwihutira kwishyura, maze dufasha babandi batishoboye twegeranya ubushobozi nk’abaturage bakorera hamwe turabishyurira nabo.”

Icyadufashije kwesa umuhigo vuba n’uko twicaranye n’umudugudu kugera ku isibo dukorana umuhigo, maze ubundi twese dukorera ku muhigo, ni nayo mpamvu twabashije kwesa umuhigo umwanya wa mbere tukaba twawisubije, rero twishimiye ko umuhigo twawesheje ku gihe, ndetse rwose turishimye cyane ku buryo twumva ko umwaka utaha ntabazadutanga ku wesa ndetse ku rwego rw’Intara.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko bagikomeje ndetse bizeye ko uyu muhigo bazawesa 100%.

Mukarutesi Vestine yagize ati “Kugeza kuri uyu munsi twifuzaga kuba tugeze ku 100%, ariko turacyakomeje ndetse twizeye ko uyu muhigo tuzawesa, ninayo mpamvu twahembye ababashije kubigeraho twabahembye kugira ngo n’abatarabigeraho babashe gukorera ku ntego nabo bazajye babasha kwesa umuhigo kare.”

Ibihembo birakomeza bitangwe kuko turanateganya ko twazahemba imirenge nayo izabasha kwesa uyu muhigo mbere, bagahabwa ibikombe n’ibindi bihembo kugira barusheho gukorera mumarushanwa bajye besa imihigo kare.

Hahembwe imidugudu 19 n’utugari 5, aho buri mudugudu wahembwe ibihumbi mirongo 50frw na Cerificat z’ishimwe, akagali kahembwe ibihumbi 100frw na Certificat z’ishimwe.

Akarere ka Karongi kari ku kigero cya 86,9% ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza, aka karere niko kayoboye intara y’iburengerazuba, kakaba aka 15 ku rwego rw’akarere. Muri uyu muhango wo guhemba abesamihigo, akarere kahaye abayobozi b’imudugudu 537 ama telephone na CUG ku kugira ngo barusheho gutangira amakuru ku gihe, ndetse akarere katanze na megaphone 133 zizajya zifashishwa mu bukangurambaga n’ibindi bikorwa bifitiye abaturage kamaro.

Ku itariki ya 11 Nzeri ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza 20202-2021 ku rwego rw’Igihugu  bwari bugeze ku kigero cya 76,7% nkuko tubikesha RSSB, aho uturere dutanu twari tuyobowe n’akarere ka Gisagara, 2. Gakenke, 3. Nyaruguru, 4. Nyamagabe na Kirehe.

Ni mugihe uwo munsi uturere twa nyuma twari tuyobowe na Kicukiro ya nyuma, 29. Rutsiro, 28. Nyarugenge, 27. Gasabo na 26. Rubavu.

Mutuelle ishema ry’umuryango, buri wese akwiriye kubigira umuhigo
Mukamazimpaka Alice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwariro, ko mu murenge wa Gitesi kabaye aka mbere ku nshuro ya kabiri kikurikiranya
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine avuga ko nubwo akarere kageze ku kigero cya 86,9% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bizeye ko uyu muhhigo bazawesa 100% (Photo: Ububiko Rwandanews24)
NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar