Karongi: Akanyamuneza ni kose, nyuma yuko Akarere gahaye Ibitaro Imbangukiragutabara

Akanyamuneza ni kose ku baturage, nyuma yuko kuri uyu wa kane, tariki 01 Ukwakira 2020 akarere ka Karongi kageneye ibitaro bigaherereyemo imbangukiragutabara, mu kurushaho gukemura no kunoza serivisi z’ubuzima. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazabasha kuzigeza no bigo nderabuzima byose byo muri aka karere.

Uwantege Console ukomoka mu murenge wa Ruganda, akaba na Mudugudu yavuze ko izi mbangukiragutabara akarere kahaye ibitaro, zizabafasha kwihutisha serivizi zo kugeza indembe kubitaro zivanwe ku bigo nderabuzima.

Uwantege Console ati “Mu byukuri ndishimye cyane, ndetse twiteze ko kuba ibitaro byongerewe imbangukiragutabara, abarwayi tuzabona serivisi nziza kandi inoze, nta mu rwayi uzongera kurembera ku kigo nderabuzima ngo atinde kugezwa ku bitaro.”

Turashimira ubuyobozi bw’akarere uko butuzirikana muri gahunda zose duhabwa, ndetse turashimira na Perezida Kagame uko adukundamo biratunezeza, turasaba ko izi mbangukiragutabara zazahabwa n’ibigo nderabuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko izi mbangukiragutabara bahaye ibitaro zizafasha mu kurushaho kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuzima, ndetse akaba abona ko uko ubushobozi buzajya buboneka yazagirwa gahunda igezwa mu bigo nderabuzima.

Mukarutesi ati “Imbangukira gutabara zitanzwe ku bitaro biri muri aka karere uko ari bitatu, kuri ibyo bitaro zije zihasanga izindi twari tuhafite, rero zizajya zibasha kunganira ibigo nderabuzima bibarizwa muri zone ibyo bitaro bibarizwamo, uyu mubare wiyongereye uzadufasha ko nta murwayi uzapfa kurembera kubigo nderabuzima akaabura uko agezwa ku bitaro, rero bizadufasha kugukemura iki cyibazo.”

Muri uyu muhango hatanzwe imbangukiragutabara 4, zatanzwe ku bitaro bitatu, aho Ibitaro by’ikitegererezo bya Kibuye byahawe 2, ibya Kirinda bihabwa 1 ndetse n’ibya Mugonero bihabwa 1, izi Mbangukiragutabara zaje zisanga izindi 16 zari zisanzwe kuri ibi bitaro binyuranye.

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi, umurenge wa Rugabano baherutse gutangariza radiyo na TV1 ko kubera ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara, bakora ibirometero bigera muri 4 bahetse mu ngobyi abarwayi bagasaba ko bahabwa izo modoka.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere twatwaye ibikombe byishimwe muri serivisi z’ubuzima, dore ko gafite abajyanama b’ubuzima babashije kwihuriza hamwe biyuzuriza umuturirwa kuri ubungubu  urimo kubinjiriza agatubutse.

Uwantege Console avga ko izi mbangukiragutabara, zizabafasha kwihutisha serivizi zo kugeza indembe kubitaro zivanwe ku bigo nderabuzima
Dr. Ayingene Violtte, umuyobozi w’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye arimo asuzuma imbangukira gutabara bahawe
NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar