Rubavu: Abayobozi b’Imirenge itanu bahawe igihano cyo kwishyurira mutuelle abaturage, bamwe muribo bararira ayo kwarika

Bamwe mu bayobozi b’imirenge n’abakozi b’imirenge iri inyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza barimo bararira ayo kwarika nyuma yuko basabwe kwishyurira mutuelle abaturage bayobora. Ni mugihe ubuyobozi bw’akarere bwabibasabye butaragira icyo bubivugaho.

Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abakozi harebwa ku mihigo y’umwaka 2020-2021 Aho igeze yeswa, nyuma y’uko bigaragaye ko akarere ka Rubavu, ku rwego rw’igihugu kari ku mwanya wa 26 mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama aba bayobozi bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, maze nyuma yayo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ategeka ko aba bayobozi bose baba bamaze kwishyurira abaturage babo bitarenze umunsi umwe, dore ko babwiwe ko batagomba kurenza itariki ya 01 Ukwakira 2020.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe kuzishyurira abaturage babo ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw), abakozi bakorera ku murenge bishyure ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw) naho abakorera ku rwego rw’akagari bategetswe kuzishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000frw), ibintu bitashimishe na gato bamwe muri aba bayobozi bashyizweho uyu mutwaro wo kwishyurira abaturage banze kwiyishyurira Mutuelle de sante.

Umwe muri aba bayobozi basabwe kwishyurira abaturage waganiriye na rwandanews24 utifuje ko amazina yiwe atangazwa yagize ati “Twashyizweho umutwaro uremereye cyane, nkubu nkanjye barantunguye kuko nta mafaranga nari mfite ahubwo nguriza mbone ayo kwishyura, imirenge imwe isaba ko aya mafaranga yanyuzwa kuri konti zo mu mirenge Sacco, mu gihe hari imirenge izayakusanya mu ntoki.

Nyuma yuko tuzaba tumaze kubikora hazakorwa raporo ishyikirizwe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nyine urumva ikizakurikiraho kubatarabyubahirije, Ibihano biragwira iki cyo kiratuvunira mu mavi.

Nkurunziza Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yavuze ko bo na mbere yuko basabwa kwishyurira abaturage, bari bakoze inama biyemeza kwishyurira abaturage babo batishoboye.

Nkurunziza Faustin yagize ati “Kuwa gatanu washize twakoranye inama n’abafatanyabikorwa turebera hamwe uko twakemura ibibazo byugarije abaturage batishoboye, habayeho kwitanga buri wese uko abishaka kandi abishoboye, mu byukuri niyo iriya nama itaba twebwe twari twaramaze kwishakamo ubushobozi, ngo tugire uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage bacu.”

Twebwe twari tubifite muri gahunda ndetse turacyabikomeje, abatari barabitangiye nibo byabereye imbogamizi, naho twebwe ntitwigeze tubitegekwa kandi twiyemeje kwitanga aruta ayo abo bandi bita ko bategetswe, buri munyarwanda agomba kwishakamo ibisubizo.

Rwandanews24 yifuje kumenya byinshi kuri iyi myanzuro igerageza kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias, atubwira ko ari butuvugishe ko ahuze, n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntaradusubiza, iyi nkuru isohotse ataratuvugisha, ubwo n’abasha kutuvugisha turamusobanurira.

Imirenge iri inyuma yategetswe kwishyurira abaturage babo n’imirenge ya Nyamyumba, Nyundo, Rugerero, Rubavu na Cyanzarwe nabo bagomba kugira uruhare mu kwishyurira abaturage bakennye ubwisungane mu kwivuza.

Ku itariki ya 11 Nzeri ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza 20202-2021 ku rwego rw’Igihugu  bwari bugeze ku kigero cya 76,7% nkuko tubikesha RSSB, aho uturere dutanu twari tuyobowe n’akarere ka Gisagara, 2. Gakenke, 3. Nyaruguru, 4. Nyamagabe na Kirehe.

Ni mugihe uwo munsi uturere twa nyuma twari tuyobowe na Kicukiro ya nyuma, 29. Rutsiro, 28. Nyarugenge, 27. Gasabo na 26. Rubavu.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

One thought on “Rubavu: Abayobozi b’Imirenge itanu bahawe igihano cyo kwishyurira mutuelle abaturage, bamwe muribo bararira ayo kwarika

  • 30/09/2020 at 10:03 am
    Permalink

    mwiriwe neza.abakore Mu karere batange 100,000frw.

    naho nyobozi ya karere batange 200,000frw

Comments are closed.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar