Nyuma y’amezi 6 Abanyonzi bakomorewe ariko bahabwa umukoro, ingendo mu modoka Rusange ziremerwa mu gihugu hose

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25/9/2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje impinduka zikomeye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi.

Muri ayo harimo kuba yemeje ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba, ibindi harimo kuba ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali mu buryo bwa rusange zemewe. N’iziva i Rusizi cyangwa zijyayo zakomorewe. Ikindi kandi isaha abantu bagomba kuba bageze mu ngo yavuye saa tatu ashyirwa ku isaha ya saa yine z’ijoro.

Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

Abitabira inama ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abatwara amagare mu bikora by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Ingamba zafashwe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

NSHIMIYIMANA Eric

NSHIMIYIMANA Eric

- Journalist and News Reporter @www.rwandanews24.com - Agricultural specialist and Analyst

error: Content is protected !!
Skip to toolbar