Dore uko iteganyagihe ryo kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 rihagaze ndetse n’uko ibicu biributange imvura mu bice by’igihugu bitandukanye

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Nzeri 2020 ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Nzeri 2020 haribugwe imvura mu Turere twose tw’Igihugu, iyi mvura kandi ikaba iribube yiganjemo inkuba n’umuyaga uraba uri hagati ya milimetero 5 na milimetero 8.

Itangazo rya Meteo rigira riti: “Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu. Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya 5m/s na 8m/s.”

Uko iteganyagihe rimeze kuri uyu wa 22 Nzeri 2020

Tariki ya 22 Nzeri 2020 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura nke mu turere twa Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Gatsibo, Musanze, Burera, Nyaruguru na Nyamasheke, ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.. Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 29℃ mu turere twa Nyagatare na Gatsibo naho igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu. Hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya 5m/s na 8m/s. Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha. Byakorewe muri Meteo Rwanda. Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza MINEMA, iherutse gutangaza ko abanyarwanda batangira kwitegura hakiri kare guhangana n’ibiza cyane ibiterwa n’imvura kuko igihe cy’imvura cy’umuhindo kigeze.

Zimwe mu nama iyi Minisitiri igira abanyarwanda zirimo ko bagomba kuzirika ibisenge by’amazu kugirango inzu zabo zizabashe guhangana n’umuyaga, kwimuka mu bishanga ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gucukura imirwanyasuri ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufata amazi aturuka ku mazu.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi  haribugwe imvura mu turere twose tw’Iguhgu irimo n’inkuba.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar