Yambaye inzoka mu mwanya w’agapfukamunwa

Uyu mugenzi wari wambaye agapfukamunwa k’inzoka yari yajungurije inzoka mu ijosi ndetse no ku munwa akaba yagaragaye muri Bisi yavaga swintron yerekeza mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’U Bwongereza.

Umugenzi umwe yavuze ko uwo mugenzi baketse ko yambaye agapfukamunwa kagezweho ariko bakaza gusanga yambaye inzoka ku munwa

Uhagarariye ingendo i Manchester yavuze ko uwo mugenzi yari yambaye inzoka yanyayo Atari agapfukamunwa gasanzwe.

Kuri ibyo Guverinoma y’ubwongereza ikaba yavuze ko buri muturage yemerewe kwambara ubwoko bw’agapfukamunwa ashaka.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar