Dore urutonde rw’amashyamba 5 amaze igihe kinini ku isi

Uyu munsi hirya no hino ku isi, bari mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije bikubiyemo ibinyabuzima bitandukanye,amashyamba, amazi n’ibindi. Amashyamba ni ibyanya birimo ibiti, binacumbikira inyamaswa zitangira ingano ariko ibiti byayo bikarekura umwuka wa 02 ifatizo ry’ubuzima mu isi.

Rwandanews ikaba yahisemo kugutegurira   amashyamba 5 amaze igihe kinini mu isi.ni urutonde tugiye kubagezaho twifashishije Oldest

Duhereye ku mwanya wa 5 haza ishyamba rya Reunion national forest,iri shyamba riherereye ku birwa bya Reunion mu mazi y’inyanya y’abahinde, bikoze biturutse ku iruka ry’ibirunga, biri hafi ya Madagascar rikaba ricungwa n’ubufaranga. Iri shyamba kimeza rihamaze imyaka iri hagati ya miliyoni 2-2.5 ribayeho.

Ku mwanya wa 4 haraza ishyamba rya AMAZON riri muri Amerika y’amajyepfo rinyura mu bihugu 9 birimo brazil na Peru,..rituyemo abantu bamazemo imyaka irenga 1000,ririmo inyamaswa amoko atandukanye n’ibiti ubwoko bwinshi, rikaba rimaze imyaka igera kuri miliyoni 55.

Ku mwanya wa 3 haza ishyamaba rya Taman Negara, riri muri Malaisia, abashakashasti bagaragaza ko za nyamazwa zigeze kuba mu isi za dinesor zarituyemo mu myaka 65 ishije, ariko ryo ubwaryo rimaze imyaka miliyon 130 rihagaze.

Ku mwanya wa 2 turahasanga ishyamba rya Borneo lowland, rinyura muri Indonesia na Brunei, habarizwa amoko arenga 600 y’inyoni n’izindi nyamaswa zitandukanye. Iri shyamba kimeza rimaze imyaka iri hagati ya miliyoni 130-140.

Tugeze ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’amashyamba akuze cyane mu isi turahasanga, turahasanga ishyamba rya Daintree rainforest. Riri muri Australie, iri ryamba ryimejeje mu myaka ya mbere y’amateka(Pre-History) nimu myaka iri hagati ya miliyoni 100-180 ishize, ririmo amoko y’udukoko  duto (Insects)agera ku 12,000 n’amoko y’ibiti agera ku 3000.

Growing air, ivuga ko  afashe ubuzima bw’isi cyane kuko Are imwe y’ibiti, imira toni 2.6 za CO2 ku mwaka, ikarekura umwuka mwiza wa Oxgen utunga abantu bagera kuri 18 mu mwaka, mu gihe igiti kimwe kigaragara, kirekura ibiro bigera ku 117 bya 02 ku mwaka ku rundi ruhande world wildlife ivuga ko 80% by’ibiti n’inyamaswa byo mu isi biboneka mu mashyamba, imwe mu mpavu acyeneye kubungwabungwa.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar